Sunday, November 8, 2026
RW|EN
SIPORO

Real Madrid yongeye kurikoroza, ubushyamirane kwa Valence

Real Madrid yongeye kurikoroza, ubushyamirane kwa Valence

Mu mukino wa shampiyona ya Espanye wahuje Real Madrid na Valence kuri uyu wa gatandatu, wavuzwemo imirwano ariko yabereye ahatagaragara ubwo amakipe yombi yari asoje igice cya mbere kuri stade ya Mestalla.

Ibinyamakuru byo muri Espanye, byanditse ko mu karuhuko k’igice cya mbere, mu nzira zerekeza mu rwambariro kuri Stade Mestalla, habereye ubushyamirane nyuma y’uko Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya siporo muri Valencia, Braulio, yinubiraga ibyemezo by’abasifuzi.

Bivugwa ko umukinnyi wo hagati wa Real Madrid, Jude Bellingham, yagize uruhare muri ayo makimbirane ubwo yafata ikoti rya Braulio kugira ngo amukure hafi y’umusifuzi wungirije, byatumye abakinnyi benshi batangira gushyamirana.

Amakuru akomeza avuga ko bamwe mu bari muri ibyo bikorwa bagiye barwana banakubitana, ndetse n’umukozi ushinzwe umutekano akaba yarakubiswe na myugariro wa Real Madrid, Antonio Rüdiger. Bellingham na we bivugwa ko yakubise umuntu.

Abashinzwe umutekano ngo bagejeje iki kibazo ku musifuzi w’umukino, bamwereka n’amashusho yafashwe agaragaza ibyabaye, icyakora ayo mashusho ntiyashyizwe muri raporo y’umusifuzi.

Iyi dosiye iracyakurikiranwa, hategerejwe kumenya niba hari ibihano bizafatirwa ababigizemo uruhare.

Imikino ya Real Madrid iri kugaragaramo udushya yaba guterana amagambo n’ibindi.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Real Madrid Jose Mourinho utajya aripfana , rimwe na rimwe akanabihanirwa , yongeye kunenga umuyobozi wa La Liga Javier Tebas avuga ko ikipe ye yapangiwe nabi imikino.

Mourinho yagize ati “Nizeye ko La Liga itazongera kudukorera akarengane nk’aka, ahubwo izagakorera n’abandi, La Liga iyobowe na Tebas ni yo ifite ububasha, icyo nizera ni uko batazongera gukora ibintu nk’ibi, twagize gahunda y’imikino yegeranye cyane muri iki cyumweru, Abakinnyi bakeneye kuruhuka”

Real Madrid yatsinze uyu mukino ku bitego bitatu ku busa, yuzuza imikino umunani yikurikiranya itsinda , ibyaherukaga muri 2022.

Rutahizamu wayo Kylian Mbappé yujuje ibitego 13 biruta umubare w’ mikino amaze gukina (12) muri la Liga uyu mwaka, mu mikino y’amarushanwa yose amaze gukina uyu mwaka ingana na 16 , amaze gutsinda ibitego 17.

Ephrem KAYIRANGA

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × one =