Sunday, November 8, 2026
RW|EN
SIPORO

Amakuru mashya: Umukinnyi mpuzamahanga w’Ikipe ya PSG yo mu Bufaransa ari mu Rwanda

Amakuru mashya: Umukinnyi mpuzamahanga w’Ikipe ya PSG yo mu Bufaransa ari mu Rwanda

Umunyezamu w’ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa, Lucas Chevalier, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rugamije gukomeza kumenyekanisha Igihugu binyuze mu bufatanye bwa PSG na Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.

Mu bikorwa yakoze akigera mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 08 Ugushyingo 2026, Chevalier yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho yunamiye akana icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziharuhukiye.

Uyu mukinnyi kandi yagendereye ibice bitandukanye by’uru rwibutso, asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’urugendo u Rwanda rwanyuzemo mu kwiyubaka, kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge nyuma y’amateka akomeye rwanyuzemo.

Uru ruzinduko rugaragaza uruhare rw’ubufatanye bwa siporo mu kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda ikorana n’amakipe akomeye ku isi.

Lucas Chevalier ni umwe mu bakinnyi ba Paris Saint-Germain, ikipe yo mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris. Kuza kwe mu Rwanda ni kimwe mu bikorwa bijyanye n’ubufatanye hagati y’iyi kipe na gahunda ya Visit Rwanda.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × five =