Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ateganya kuganira na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, ndetse na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ku ntambara ikomeje muri Iran, mu nama ya APEC iteganyijwe mu cyumweru gitaha mu Bushinwa.
Trump yavuze ko ibiganiro azagirana n’abo bayobozi bizibanda ku gushaka inzira zo guhagarika intambara yo muri Iran no ku kibazo cyo gukumira ikorwa ry’intwaro kirimbuzi (denuclearisation).
Ibi bije mu gihe umwuka mubi ukomeje hagati ya Washington na Tehran, nubwo hari ibiganiro bigamije gushaka igisubizo cya dipolomasi. Trump yavuze ko ibitero bishya bya gisirikare kuri Iran bidashoboka cyane mu gihe ibiganiro byatera imbere, cyane cyane ku bijyanye na gahunda yayo ya kirimbuzi no kongera gufungura Umuhora wa Hormuz.
Ku ruhande rwa Amerika, Umunyamabanga wa Leta, Marco Rubio, yavuze ko ibiganiro byo kurangiza intambara bitaragera ku musaruro ufatika, ashinja Iran gutanga ibisabwa Amerika ibona nk’ibidashobora kwemerwa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, na we yasabye Amerika kwemera icyifuzo cy’igihugu cye kigamije kongera gufungura Umuhora wa Hormuz mu gihe cy’iminsi ibiri. Muri icyo cyifuzo harimo ko Amerika yakuraho ibihano bimwe yafatiye Iran, igabanya ingabo zayo mu karere, ikarekura amafaranga ya Iran yafunzwe mu mahanga, ndetse hakarangira intambara ku mpande zose, harimo n’ibitero bya Israel muri Lebanon.
Hagati aho, umwe mu bayobozi b’ingabo zirwanira mu mazi za Iran (IRGC) yatangaje ko ubwikorezi bwa peteroli bwanyuraga mu gice cy’amajyepfo cy’Umuhora wa Hormuz bwahagaze burundu. Yavuze ko ibi byakurikiye isenywa ry’ibikoresho byifashishwaga mu kuyobora amato muri ako gace. Icyakora, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntacyo yari yatangaza kuri ayo makuru ubwo yatangazwaga.
Mu bindi bibazo by’umutekano byagaragaye muri aka karere, sosiyete Dana Gas yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yatangaje ko ibikorwa byo gucukura no gutunganya gaz ku ruganda rwa Khor Mor mu majyaruguru ya Iraq bikomeje guhagarara nyuma y’igitero gikekwa ko cyagabwe na drone ku mugoroba wo ku Cyumweru. Icyo gitero cyateje inkongi y’umuriro, ariko nyuma irazimwa. Amakuru yatangajwe na Al Jazeera avuga ko abarenga 70% bo mu gace ka Kurdistan muri Iraq batari bafite amashanyarazi nyuma y’icyo gitero.
Ku rundi ruhande, ikibazo cy’ubutabazi muri Gaza na cyo gikomeje gufata indi ntera. Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, yamaganye inzitizi Israel ishyira ku iyinjizwa ry’ubutabazi ku Banya-Palestine, cyane cyane mu gihe imvura nyinshi n’ubukonje bikomeje kugira ingaruka ku miryango yakuwe mu byayo.
Muri Deir el-Balah, mu gice cyo hagati cya Gaza, inkangu y’umusenyi yaguye ku mahema y’abaturage bahungiye mu byabo, ihitana nibura abantu batanu, barimo abana bane. Abandi bakekwaho kuba bagifunzwe munsi y’umusenyi, mu gihe abaturage bakoresheje amaboko yabo mu bikorwa byo gushakisha no gutabara abarokotse.
RADIOTV10