Umukinnyi wa filimi Rosine Bazongere, wamaze kwiyegurira ibikorwa bya siporo, yagarutse ku bihe bikomeye yanyuzemo n’imfura ye, ubwo yamwifurizaga isabukuru y’imyaka 12 amaze avutse.
Mu butumwa yashyize hanze yifuriza isabukuru nziza imfura ye Umugisha Prince, Bazongere yavuze ko iyo yitegereje urugendo rw’ubuzima we n’umuhungu we banyuzemo, ashimira Imana ku bw’ibyo yabakoreye, kuko bitigeze biborohera.
Yavuze ko nubwo ubuzima bwabo bwagiye burangwa n’ibigeragezo, Imana yakomeje kubaba hafi, ikababera umurinzi, umuyobozi n’iyo bavomagaho ibyo bakeneye.
Yagize ati “Mwana wanjye nkunda, ndibuka urugendo twanyuzemo, iyo nitegereje aho tugeze uyu munsi, nshimira Imana gusa ku bw’ibikorwa bikomeye yadukoreye. Ntabwo byigeze bitworohera, ariko ujye wibuka ko Imana itigeze isezeranya ko ubuzima buzaba bworoshye. Yadusezeranyije ko izaba iri kumwe natwe muri byose.”

Yakomeje avuga ko Imana yababereye byose, irimo kubitaho, kubayobora no kubarinda, bityo ko bazahora bayishimira.
Bazongere kandi yashimiye umuhungu we ku rukundo amukunda, kumwizera, gusengana na we no gukomeza kumuba hafi mu nshingano ze nk’umubyeyi.
Yagize ati “Urakoze kunkunda, kunyizera, kuba umufatanyabikorwa wanjye mu isengesho no guhora ushyigikira Mama. Ndagukunda uyu munsi n’iteka ryose.”
Yasoje ubutumwa bwe amwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 12, amusobanurira ko ari umugisha ukomeye mu buzima bwe no mu buzima bw’abo babana.
Rosine Bazongere ni umwe mu bantu bamenyekanye mu ruganda rwa sinema nyarwanda wakinnye muri filimi zinyuranye zirimo nka City Maid, ariko muri iyi minsi akaba akunze kugaragara cyane mu bikorwa bya siporo ifite intego, byumwihariko mu ngendo akunze gukora n’amaguru mu bukangurambaga bunyuranye burumo ubwo gushakira abakobwa ibikoresho by’isuku no kurwanya cancer y’ibere.

RADIOTV10