Monday, November 9, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Breaking: America yoherereje u Rwanda Umunyarwanda ukekwaho ibyaha bya Jenoside

Breaking: America yoherereje u Rwanda Umunyarwanda ukekwaho ibyaha bya Jenoside

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje mu Rwanda Umunyarwanda TEGANYA Jean Léonard, ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko mu byaha byakorewe mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

Mu itangazo Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Ugushyingo 2026, bwatangaje ko bwakiriye TEGANYA Jean Léonard woherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubushinjacyaha Bukuru bwagaragaje ko mu mwaka wa 2014 ari bwo bwashyiriyeho inyandiko itanga ikirego, bumushinja kugira uruhare mu byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Mujyi wa Butare.

TEGANYA Jean Léonard yavukiye mu 1971 mu Murenge wa Gatumba, mu Karere ka Ngororero, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mu 1994, igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, yari atuye mu Karere ka Huye, aho yigaga ibijyanye n’ubuvuzi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Icyo gihe kandi yari mu banyeshuri bakoraga imyitozo ngiro mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare.

Ubushinjacyaha Bukuru bwashimiye inzego z’ubutabera za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bufatanye zikomeje kugaragaza mu kohereza mu Rwanda abantu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bahungiye muri icyo gihugu.

Bwagaragaje ko ubwo bufatanye budakubiyemo gusa kohereza abakekwaho ibyo byaha, ahubwo bunarimo ubufatanye mu by’amategeko n’ibikorwa mpuzamahanga bigamije kurwanya umuco wo kudahana no gutuma abakoze ibyaha bya Jenoside babiryozwa.

Iyi ni indi ntambwe mu bufatanye bw’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gushakisha no kugeza imbere y’ubutabera abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kwamamaza Jenoside no kugira uruhare muri yo ni ibyaha bikomeye amategeko mpuzamahanga ateganya ko ababikoze bagomba kubiryozwa, aho baba bari hose.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 14 =