Tuesday, November 10, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Umugore w’Umunya-Uganda wari mu rugendo rw’iyobokamana yafatiwe muri Nigeria yahishe Cocaïne mu myenya y’imbere

Umugore w’Umunya-Uganda wari mu rugendo rw’iyobokamana yafatiwe muri Nigeria yahishe Cocaïne mu myenya y’imbere

Umunya-Uganda w’imyaka 34 witwa Farida Nansubuga, wari waragiye muri Nigeria mu rugendo rw’iyobokamana, yatawe muri yombi ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Murtala Muhammed kiri i Lagos, nyuma yo gufatanwa udupfunyika 87 twa Cocaïne yari ahishe mu myenda y’imbere.

Uyu mugore yafashwe ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, n’Urwego rwa Nigeria rushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (NDLEA), ubwo yari agiye gufata indege imusubiza muri Uganda anyuze i Addis Ababa muri Ethiopia.

Umuvugizi wa NDLEA, Femi Babafemi, yavuze ko mu isakwa ryakorewe uyu mugore, abakozi b’urwo rwego basanze udupfunyika 87 twa Cocaïne dupima ibiro 1,15.

Ibyo biyobyabwenge yari yabihishe mu gice cyo hasi cy’umubiri we, abinyujije mu myenda y’imbere yari yambayeho ibice bibiri.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Farida Nansubuga yari yageze muri Nigeria ku wa 29 Ukwakira 2026, ari kumwe n’abandi bantu bo mu idini ye, bagiye kwitabira amasengesho yabereye muri Synagogue Church of All Nations (SCOAN), itorero rikomeye rya Gikristo rifite icyicaro i Lagos.

Nyuma y’uko ibikorwa by’amasengesho birangiye, abandi Banya-Uganda bari kumwe na we basubiye mu gihugu cyabo, ariko we aguma muri Nigeria kugira ngo afate ibiyobyabwenge bivugwa ko yari guhabwa n’umuntu bari bahuriye muri icyo gihugu.

Mu ibazwa rye, Nansubuga yemeye ko yari yemeye kujyana ibyo biyobyabwenge muri Uganda abisabwe n’umuntu baziranye uba muri icyo Gihugu.

Yasobanuye ko uwo muntu yari yamusezeranyije kumuha amadolari ya Amerika 1.000, ni ukuvuga amafaranga yagombaga guhabwa nyuma yo kugeza ibiyobyabwenge i Kampala.

Urwego rwa NDLEA rwavuze ko rukomeje kuba maso ku miyoboro mpuzamahanga icuruza ibiyobyabwenge, ishobora kwifashisha ingendo z’abantu bitabira ibikorwa by’iyobokamana kugira ngo inyure ibiyobyabwenge mu igenzura ry’umutekano.

Kugeza ubu, Farida Nansubuga afungiye muri Nigeria, mu gihe ategereje kuburanishwa ku byaha akurikiranyweho birimo gucuruza ibiyobyabwenge ku rwego mpuzamahanga.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × two =