Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa, yasabye abakozi ba Leta kurangwa n’ubumwe, ubufatanye, ubwitange n’ubunyamwuga, agaragaza ko ari byo bizabafasha kugira uruhare rufatika mu kugera ku ntego rusange z’Igihugu, hatitawe ku nshingano cyangwa umwanya buri wese afite.
Yabigarutseho ubwo yagezaga ikiganiro ku bitabiriye icyiciro cya gatatu cy’amahugurwa y’abakozi ba Leta azwi nka ‘National Induction Programme’, ari kubera mu Kigo cy’Amahugurwa ya Gisirikare cya Gabiro.
Brig Gen Karuretwa, usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya Gisirikare, yatanze ikiganiro gifite umutwe ugira uti “Kuva ku Cyerekezo cy’Igihugu kugera ku nshingano zo guteza imbere abaturage”.
Muri iki kiganiro, yagarutse ku ruhare abakozi ba Leta bafite mu gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere ry’igihugu, asobanura ko icyerekezo n’intego u Rwanda rwihaye bitagerwaho hatabayeho imbaraga za buri wese.
Yibanze ku Cyerekezo cy’u Rwanda 2050, agaragaza ko inzego za Leta n’abakozi bazo bafite inshingano zo guhindura intego z’iterambere rirambye zashyizweho ibikorwa bifatika bizamura imibereho y’abaturage.
Yashimangiye ko kugira ngo u Rwanda rugere kuri izo ntego, hakenewe ubufatanye n’imikoranire ishingiye ku cyerekezo kimwe, aho buri mukozi agira uruhare mu nyungu rusange z’Igihugu, atitaye ku rwego arimo cyangwa inshingano afite.

Yibukije abakozi bakiri bato ko bashyikirijwe urumuri rw’ubuyobozi
Brig Gen Karuretwa yanagarutse ku nshingano z’abakozi ba Leta bakiri bato, ababwira ko bafite inshingano zo gukomeza umurage w’abo basanze mu kazi ka Leta, bagaharanira kubaka Igihugu no kugiteza imbere.
Yibukije ko hashize imyaka 32 u Rwanda ruvuye mu bihe bikomeye by’isenyuka, aho igisekuru cyariho icyo gihe cyagize uruhare rukomeye mu gutabara no kongera kubaka Igihugu.
Yagize ati: “Imyaka 32 irashize, ubwo u Rwanda rwari ruri mu bihe bikomeye byo gusenyuka, igisekuru cyariho icyo gihe cyafashe iya mbere mu gutabara igihugu no kucyubaka, kibikora gifite ubushake n’umurava bidasanzwe. Bamwe muri bo baracyakorera Leta, mu gihe benshi begereje kurangiza inshingano zabo. Ubu urumuri rw’ubuyobozi n’inshingano bamurikaga bamaze kubibashyikiriza.”
Yasobanuye ko abakozi bakiri bato bakwiye gufata neza izo nshingano basigiwe, bakazishyira mu bikorwa bafite umurava n’ubwitange kugira ngo iterambere ry’Igihugu rikomeze.
Yongeye kubibutsa ko gukorera Leta bisaba ubunyamwuga, gukorana umurava no kwemera kubazwa inshingano, kuko buri mukozi agira uruhare mu kugena icyerekezo n’ahazaza h’u Rwanda.
Yabasabye kujya bashyira imbere inyungu rusange z’abaturage mu mirimo yabo ya buri munsi, birinda gushyira imbere inyungu zabo bwite, kuko umusaruro w’ibyo bakora ari wo ugira uruhare mu kugera ku ntego z’Igihugu.

RADIOTV10