Wednesday, November 11, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Uko Igihugu cya Togo cyahakaniye Congo ubusabe bwo kwakira abarwanyi ba FDLR n’impamvu ifatika cyayigaragarije

Uko Igihugu cya Togo cyahakaniye Congo ubusabe bwo kwakira abarwanyi ba FDLR n’impamvu ifatika cyayigaragarije

Igihugu cya Togo cyanze kwakira abarwanyi b’umutwe wa FDLR batifuza gusubira mu Rwanda, nyuma y’uko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, aganiriye na Perezida wacyo, Faure Essozimna Gnassingbé, amusaba kubakira, ariko Igihugu cye kikabitera utwatsi.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Jeune Afrique agaragaza ko Togo ari cyo gihugu ubuyobozi bwa RDC bwari bwahisemo ko cyakwakira bamwe mu barwanyi ba FDLR batifuza gutahuka mu Rwanda, ariko ubusabe bwacyo ntibwakirwa neza.

Togo yanze ubwo busabe mu kinyabupfura, isobanura ko idakwiriye kugira uruhare mu gikorwa gishobora gutuma ifatwa nk’aho ibogamiye kuri rumwe mu mpande zifitanye amakimbirane.

Iki gihugu cyagaragaje ko kuba cyakiriye abo barwanyi bishobora kubangamira inshingano gifite mu guhuza u Rwanda na RDC, cyane ko ari cyo kiyoboye ibikorwa by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bigamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.

Iki gitekerezo cya RDC cyo gushakira abarwanyi ba FDLR igihugu cyabakira cyaje mu gihe hari gahunda yo kubambura intwaro no gusenya burundu uwo mutwe, ikubiye mu masezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025 hagati y’u Rwanda na RDC.

Abasesenguzi ba politiki bagaragaza ko gushakira abo barwanyi ikindi gihugu cyabakira bishobora kuba uburyo bwo kubarinda gusubira mu Rwanda, aho bamwe muri bo bashobora gukurikiranwa ku byaha bakekwaho, birimo ibyakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku wa 29 Nyakanga 2026, Minisitiri w’Ubutegetsi n’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Kwishyira hamwe kw’Akarere muri RDC, Floribert Anzuluni, yari yatangaje gahunda yo gushyira mu bikorwa igikorwa cyo kwambura intwaro abarwanyi ba FDLR, kubakoranyiriza ahantu hamwe no gusenya uwo mutwe.

Iyo gahunda yanateganyaga ko abatarifuza gusubira mu Rwanda bashakirwa ikindi gihugu cya Afurika kibakira.

Perezida Tshisekedi yari yanatangaje ko igihugu cye cyatangiye gukoranyiriza bamwe muri abo barwanyi mu kigo cya gisirikare cya Kitona, giherereye mu burengerazuba bwa RDC.

Tshisekedi yongeye guhimbira u Rwanda

Ku wa 30 Ukwakira 2026, ubwo Perezida Félix Tshisekedi yagiranaga ikiganiro n’Abanyekongo baba mu Burusiya i Moscou, yavuze ko hari umuyobozi w’igihugu cya Afurika wari wabanje kwemera kwakira abarwanyi ba FDLR, ariko nyuma agahindura icyemezo.

Yavuze ko yari yarabwiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko yabonye igihugu kitari u Rwanda cyemeye kwakira abo barwanyi.

Gusa, ngo amakuru amaze kugera kuri Perezida Paul Kagame, yagiranye ikiganiro n’uwo muyobozi w’igihugu, amubwira ko kwakira abo barwanyi bishobora gufatwa nk’aho icyo gihugu cyagize uruhande gishyigikiye mu makimbirane ari hagati y’u Rwanda na RDC.

Tshisekedi yavuze ko nyuma y’icyo kiganiro uwo muyobozi yahise ahindura icyemezo yari yafashe.

Icyakora, amakuru Jeune Afrique yakusanyije agaragaza ko igihugu yavugaga ari Togo. Iki kinyamakuru cyatangaje ko abayobozi bakuru cyaganiriye na bo bahakanye ko icyemezo cyo kutakira abarwanyi ba FDLR cyaba cyaratewe n’igitutu cy’u Rwanda.

Impamvu ifatika yatanzwe na Togo

Impamvu ikomeye Togo yatanze ni inshingano ifite mu bikorwa by’ubuhuza hagati y’u Rwanda na RDC.

Perezida wayo, Faure Essozimna Gnassingbé, ni we Muhuzabikorwa w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu biganiro bigamije gushakira umuti amakimbirane n’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.

Ibi bituma Togo igomba kwitwararika kugira ngo ibikorwa byayo bitagaragara nk’ibishyigikira uruhande rumwe, mu gihe ikomeje kugerageza guhuza impande zombi.

Umwe mu bagize itsinda rya Togo rishinzwe ubuhuza yabwiye Jeune Afrique ko isuzuma rya gahunda yo gusenya FDLR n’izindi ngamba zigamije guhagarika ibikorwa byayo bigomba gukorwa n’impande bireba, hashingiwe ku mabwiriza n’ingengabihe by’ibikorwa bumvikanyeho.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, na we yavuze ko Togo itigeze imenyesha u Rwanda ko RDC yaba yarayisabye kwakira abarwanyi ba FDLR.

Ubushake bwa Congo bwo gusenya FDLR ntiburagaragara

Nubwo Leta ya RDC yatangaje ko ifite gahunda yo kwambura intwaro FDLR no kuwusenya burundu, ishyirwa mu bikorwa ryayo riracyakemangwa.

Ibi biterwa ahanini n’uko abarwanyi b’uyu mutwe bamaze igihe bakorana n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), by’umwihariko mu mirwano ihuza izo ngabo n’imitwe irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa mu burasirazuba bw’igihugu.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ibikorwa bya RDC byo gutangaza ko igiye kurandura FDLR bikomeje gufatwa nk’ibitagira ubushake bwa politiki buhagije bwo kubishyira mu bikorwa.

U Rwanda rushinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukomeza gukorana n’uyu mutwe, ruvuga ko umaze imyaka irenga 30 uteza umutekano muke mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Nubwo bimeze bityo, Jeune Afrique igaragaza ko gahunda ya RDC ishyigikiwe n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bibona ko ishobora kuba intambwe mu rugendo rwo kugarura amahoro mu karere.

Gusa, Amerika yasabye RDC gusobanura mu buryo burambuye uko izashyira mu bikorwa iyo gahunda no gutangira kuyishyira mu bikorwa bidatinze.

Mu nama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi yabaye ku wa 13 Ukwakira 2026, uhagarariye Amerika ushinzwe imicungire n’ivugurura ry’Umuryango w’Abibumbye, Jeffrey Bartos, yasabye RDC gutanga ibisobanuro birambuye ku buryo izashyira mu bikorwa gahunda yo gusenya FDLR.

Ku wa 30 Ukwakira 2026, Itsinda Mpuzamahanga rishinzwe gukurikirana ibibazo byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari na ryo ryasabye ko hashyirwaho gahunda y’ibikorwa isobanutse, irimo n’ingengabihe igaragaza igihe buri gikorwa kizakorerwa.

FDLR ni umutwe witwaje intwaro ugizwe ahanini n’Abanyarwanda, urimo bamwe mu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’abakomotse kuri bo. Uyu mutwe umaze imyaka isaga 30 ukorera mu burasirazuba bwa RDC.

Kuwambura intwaro no guhagarika ibikorwa by’uyu mutwe wa FDLR biri mu bibazo bikomeye bikomeje kubangamira amahoro n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari, ndetse bikaba imwe mu mpamvu zikomeye zituma umubano hagati y’u Rwanda na RDC ukomeza kuzamo igitotsi.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − seven =