Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatangiye imyitozo yo kwitegura umukino izahuramo na Mali, ibanza gukora imyitozo yo koga muri Piscine igamije gufasha abakinnyi kugarura imbaraga no kuruhura imikaya nyuma y’urugendo.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko abakinnyi b’Amavubi bakoze iyi myitozo yo kugarura imbaraga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 11 Ugushyingo 2026, nyuma yo kugera muri Mali ku wa Kabiri tariki 10 Ugushyingo 2026.
Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, FERWAFA yavuze ko nyuma y’iki gikorwa cyo kugarura imbaraga, ikipe yari ifite gahunda yo gusubira mu kibuga nyuma ya saa sita, igakora imyitozo yayo ya mbere kuri Stade iri i Bamako.
Yagize iti “Kubanza kugarura imbaraga, hanyuma tugakomeza akazi. Amavubi yatangiye igitondo akora imyitozo yo koga muri Piscine igamije gufasha abakinnyi kugarura imbaraga. Nyuma ya saa sita, ikipe irasubira mu kibuga ikore imyitozo yayo ya mbere i Bamako, mu gihe imyiteguro y’umukino na Mali ikomeje gukaza umurego.”
Amavubi yageze muri Mali yitegura umukino ubanza azahuramo n’iki Gihugu ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026 uzakurikirwa n’uwo kwishyura uzabera i Kigali mu Cyumweru gitaha tariki 17 Ugushyingo 2026.
Uyu mukino ni umwe mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, aho mu itsinda u Rwanda ruherereyemo ari rwo ruyoboye.
Mu itsinda K, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ifite amanota atandatu, yabonye nyuma yo gutsinda Liberia ibitego 3-1, na Cap-Vert yatsindiye iwabo ibitego 2-1.
U Rwanda runganya amanota dore ko Mali na yo yatsinze Cap-Vert ibitego 3-1 ndetse inatsinda Liberia igitego 1-0. U Rwanda rurusha Mali ibitego rwatsinze.















RADIOTV10