Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yatangije urubuga rushya rw’imyidagaduro rwitwa MTN ONE TV, ruzajya rutangirwaho amashusho atandukanye arimo filimi, imikino, ibiganiro bya televiziyo, amakuru, ibyegeranyo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro byo mu Rwanda no mu mahanga.
MTN ONE TV yatangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2026, ikaba ari urubuga rw’ikoranabuhanga rugenewe abakiriya ba MTN, ruzajya rubafasha kureba ibitaramo n’amashusho atandukanye bakoresheje telefone, televiziyo zigezweho zifite internet ndetse na mudasobwa.
Iyi serivisi yatangijwe ku ntego igira iti “More to Watch. More to Enjoy” (Ibyo kureba byinshi, n’ibyishimo byinshi), ikazajya itangirwaho filime, imikino ya siporo imbonankubone, ibiganiro bya televiziyo, uruhererekane rw’inkuru (series), ibigenewe abana, documentaire, amakuru, imibereho n’umuziki.
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Monzer Ali, yavuze ko iyi serivisi igamije kugeza ku bakiriya imyidagaduro bakunda, hifashishijwe ibikoresho by’ikoranabuhanga basanzwe bakoresha buri munsi.
Yagize ati: “Kuri twe, agaciro k’ikoranabuhanga kagaragarira mu buryo rifasha abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ubuzima bujyanye n’ikoranabuhanga ntibugarukira ku kazi no mu bikorwa by’ubucuruzi gusa, ahubwo bunareba uburyo abantu baruhuka n’ibyo bishimira. Binyuze muri MTN ONE TV, turasubiza ibyifuzo by’abakiriya bacu, tubagezaho imyidagaduro bakunda ku bikoresho basanzwe bakoresha buri munsi.”
Yakomeje avuga ko intego ya MTN ari ukugira uruhare mu buzima bwa buri munsi bw’abakiriya bayo, ibaha serivisi zijyanye n’ibyo bakeneye.
MTN ONE TV izajya ikoreshwa n’abakiriya bose ba MTN, binyuze muri application yayo, televiziyo zigezweho zifite internet ndetse n’urubuga rwa internet. Ibi bizatuma abantu bashobora kuyikoresha kuri telefone, tablets, Smart TV na mudasobwa.
Abakiriya bazajya bishyura bakoresheje amafaranga yo guhamagara (airtime), mu gihe uburyo bwo kwishyura binyuze kuri Mobile Money (MoMo) buzashyirwaho mu kindi gihe.
Umuyobozi ushinzwe abakiriya n’ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Somdev Sen, yavuze ko bashyize imbaraga mu korohereza abakiriya kubona filime, ibiganiro n’imikino ya siporo bifuza kureba.
Yagize ati: “Intego yacu ni ugufasha abakiriya kubona filime, ibiganiro n’imikino ya siporo bibashimisha, no gutuma kuyikoresha biborohera. Turifuza kandi guha amahirwe ibihangano by’imyidagaduro byo mu Rwanda kugira ngo birusheho kumenyekana, abahanzi n’abandi bafite impano babone umwanya kuri uru rubuga.”
MTN ONE TV izajya ikoreshwa hakurikijwe ibiciro bitatu by’ifatabuguzi. Hari irya buri munsi rigura amafaranga 250 Frw, iry’icyumweru rigura 1.000 Frw n’irya buri kwezi rigura 2.500 Frw.
Ibisobanuro birambuye ku gihe buri fatabuguzi rizamara n’uburyo rizajya ryongerwa bizatangazwa binyuze ku miyoboro y’itumanaho ya MTN Rwanda no ku bakozi bashinzwe gufasha abakiriya. Abifuza kwiyandikisha barasabwa kubanza gusoma no gusobanukirwa n’amabwiriza agenga iyi serivisi.
Itangizwa rya MTN ONE TV ni intambwe nshya mu kwagura serivisi z’ikoranabuhanga za MTN Rwanda, zitari izo guhamagara no gukoresha internet gusa, ahubwo zikaba zigiye no kwibanda ku myidagaduro.
Iyi serivisi kandi igamije gufasha abahanzi n’abandi bakora ibijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda kumenyekanisha ibihangano byabo, mu gihe abakiriya bazaba babonye amahitamo menshi y’ibyo bareba n’uburyo babyishimiramo.
RADIOTV10