Wednesday, July 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Urukundo n’ubudaheranwa muhorana ni inkingi yo kubaho kwacu- Mme J.Kagame yabwiye Aba-Mama amagambo meza

radiotv10by radiotv10
09/05/2022
in Uncategorized
0
Urukundo n’ubudaheranwa muhorana ni inkingi yo kubaho kwacu- Mme J.Kagame yabwiye Aba-Mama amagambo meza
Share on FacebookShare on Twitter

Madamu Jeannette Kagame yifurije ababyeyi b’abagore umunsi mwiza wabahariwe, abibutsa ko urukundo n’ubudaheranwa bahorana, ari bimwe mu bifatiye runini ukubaho kwa muntu.

Tariki 08 Gicurasi, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ababyeyi b’abagore aho benshi bazirikana agaciro k’ababyeyi babo bagize mu mibereho yabo.

Madamu Jeannette Kagame, yifurije ababyeyi b’abagore kugira uyu munsi mwiza wabo wabaye kuri iki Cyumweru tariki 08 Gicurasi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Babyeyi, Urukundo n’ubudaheranwa muhorana, ni inkingi ikomeye yo kubaho kwacu, biduha kandi ituze n’ubuzima bwiza, mu miryango yacu n’igihugu muri rusange. Mbifurije gukomeza kugira umunsi mwiza w’Ababyeyi b’abagore!”

Madamu Jeannette Kagame agira uruhare rukomeye mu iterambere ry’abari n’abategarugori abinyujije mu bikorwa by’umuryango yashinze wa Imbuto Foundation.

Uyu muryango usanzwe ufasha abana b’abakobwa bo mu miryango itishoboye mu bikorwa binyuranye nko kubatera inkunga mu bikorwa by’uburezi, unafasha abagizwe incike na Jenoside Yakorewe Abatutsi, aho bamwe bubakiwe aho kuba ndetse bakaba bakomeje kwitabwaho.

Mu mpera za Nzeri 218, Madamu Jeannette Kagame yahawe igihembo kiswe “African Woman of Excellence Award”, gihabwa umugore wakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku mugabane wa Afurika.

Ni igihembo yahawe ashimirwa umuhate n’umurava adahwema kugaragaza mu kugira uruhare mu iterambere ry’umugabane wa Afurika by’umwihariko ku ruhare rwe mu guteza imbere uburezi bw’abana b’abakobwa, guteza imbere abagore no gufasha abakene binyuze mu muryango Imbuto Foundation.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =

Previous Post

U Rwanda rwasubije abakeka ko rutazaburana urubanza rwarezwemo n’umuryango wa Rusesabagina muri USA

Next Post

France: Mu rubanza rwa Bucyibaruta uregwa Jenoside hategerejwemo abatangabuhamya 115

Related Posts

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

In many African communities, turning 30 is seen as a milestone but for those who are single at that age,...

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

by radiotv10
20/03/2025
0

Comité National du Kivu (CNKI): CNKI was a colonial-era organization created by the Belgians to manage resources and economic activities...

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

by radiotv10
04/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko ibyatangajwe n’iya Canada mu itangazo ry’ingamba yafatiye u Rwanda ku birebana n’ibibazo biri mu burasirazuba...

IZIHERUKA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage
MU RWANDA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
France: Mu rubanza rwa Bucyibaruta uregwa Jenoside hategerejwemo abatangabuhamya 115

France: Mu rubanza rwa Bucyibaruta uregwa Jenoside hategerejwemo abatangabuhamya 115

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.