Urukundo n’ubudaheranwa muhorana ni inkingi yo kubaho kwacu- Mme J.Kagame yabwiye Aba-Mama amagambo meza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Madamu Jeannette Kagame yifurije ababyeyi b’abagore umunsi mwiza wabahariwe, abibutsa ko urukundo n’ubudaheranwa bahorana, ari bimwe mu bifatiye runini ukubaho kwa muntu.

Tariki 08 Gicurasi, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ababyeyi b’abagore aho benshi bazirikana agaciro k’ababyeyi babo bagize mu mibereho yabo.

Izindi Nkuru

Madamu Jeannette Kagame, yifurije ababyeyi b’abagore kugira uyu munsi mwiza wabo wabaye kuri iki Cyumweru tariki 08 Gicurasi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Madamu Jeannette Kagame yagize ati Babyeyi, Urukundo n’ubudaheranwa muhorana, ni inkingi ikomeye yo kubaho kwacu, biduha kandi ituze n’ubuzima bwiza, mu miryango yacu n’igihugu muri rusange. Mbifurije gukomeza kugira umunsi mwiza w’Ababyeyi b’abagore!”

Madamu Jeannette Kagame agira uruhare rukomeye mu iterambere ry’abari n’abategarugori abinyujije mu bikorwa by’umuryango yashinze wa Imbuto Foundation.

Uyu muryango usanzwe ufasha abana b’abakobwa bo mu miryango itishoboye mu bikorwa binyuranye nko kubatera inkunga mu bikorwa by’uburezi, unafasha abagizwe incike na Jenoside Yakorewe Abatutsi, aho bamwe bubakiwe aho kuba ndetse bakaba bakomeje kwitabwaho.

Mu mpera za Nzeri 218, Madamu Jeannette Kagame yahawe igihembo kiswe “African Woman of Excellence Award”, gihabwa umugore wakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku mugabane wa Afurika.

Ni igihembo yahawe ashimirwa umuhate n’umurava adahwema kugaragaza mu kugira uruhare mu iterambere ry’umugabane wa Afurika by’umwihariko ku ruhare rwe mu guteza imbere uburezi bw’abana b’abakobwa, guteza imbere abagore no gufasha abakene binyuze mu muryango Imbuto Foundation.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru