• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

radiotv10by radiotv10
10/07/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bice bigenzurwa n’iri huriro byumwihariko uwa Bunagana.

Umupaka wa Bunagana uhuza Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wafunguwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 10 Nyakanga 2025, igikorwa cyakozwe na bamwe mu bayobozi bo muri Uganda, bari bayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kisoro, Abel Bizimana.

Iki gikorwa cyabaye nyuma yuko kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Nyakanga 2025, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba atangaje ko Perezida Museveni akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa UPDF, yategetse ko umupaka wa Bunagana n’indi mipaka ihuza Uganda na DRC iri mu bice bigenzurwa na AFC/M23, yongera gufungurwa.

Mu butumwa yatangaje nyuma yuko iyi mipaka ifunguwe, Perezida wa M23, Betrand Bisimwa akaba anungirije Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23; yashimiye Umukuru w’Igihugu cya Uganda, ku bw’iki cyemezo yafashe.

Yagize ati “Turashimira Nyakubahwa Yoweri Museveni, Perezida wa Repubulika ya Uganda, ku bw’icyemezo cye cyo kongera gufungura imipaka yose ihuza Igihugu cye na Congo y’Iburasirazuba.”

Bertrand Bisimwa yakomeje avuga ko iki cyemezo cyafashwe na Perezida Museveni “gishimangira imiyoborere ifite inshingano zo gushyira imbere abaturage mu bikorwa bya politiki.”

General Muhoozi Kainerugaba ubwo yavugaga ku cyemezo cyafashwe na Museveni cyo kongera gufungura iyi mipaka, yavuze ko abaturage badakwiye kugirwaho ingaruka n’ibibazo bya Politiki, anizeza ko hazakorwa iperereza ku bayobozi bari barafashe icyemezo cyo gufunga iyi mipaka.

Umujyi wa Bunagana urimo uyu mupaka uhuza Uganda na DRC, ni kamwe mu bice byafashwe mu mizo ya mbere n’umutwe wa M23, wawufashe kuva muri Kamena 2022.

Amakuru avuga ko abaturage benshi b’Abanyekongo bari barahungiye muri Uganda ubwo uyu mujyi wafatwaga, bakomeje gutaha ku bwinshi byumwihariko hakomeje kugaragara umubare munini w’abatahuka muri ibi bihe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + nine =

Previous Post

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Next Post

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.