Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Bugesera: Bonesherezwa n’abashumba bitwaje ko baragirira abasirikare bagira ngo baravuze inkoni ikarisha

radiotv10by radiotv10
16/05/2022
in Uncategorized
0
Bugesera: Bonesherezwa n’abashumba bitwaje ko baragirira abasirikare bagira ngo baravuze inkoni ikarisha
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Riririma mu Karere ka Bugesera, bavuga ko barembejwe n’abashumba baboneshereza, bagira ngo baravuze, bakabakubita bababwira ko baragirira abasirikare bakomeye.

Aba bahinzi bibumbiye muri Koperative Dusangiramajyambere igizwe n’abanyamuryango barenga 500, babwiye RADIOTV10 ko baherutse guhinda Soya bizeye kuzakuramo agatubutse ariko ngo ntibazirirwa bajya no gusarura.

Umunyamakuru wagiye gutara iyi nkuru, ubwo yaganiraga n’aba bahinzi muri uwo murima wa Soya, mu kanya gato bagiye kubona babona ishyo ry’Inka rimanukiye muri uwo murima kurisha soya zari zigihagaze.

Ndikumana Eliphase, umwe muri aba bahinzi, yavuze ko iki Kibaya bahingamo cyajyaga kibafasha kwikenura bakabasha kubona amafaranga yo kurihirira abana amashuri ndetse no kwiteza imbere.

Ati “Abaturage b’inaha urabibona twaragowe, iki kibaya kibaye gutya muri iyi minsi naho mu bihe byashize twarahingaga tugasarura.”

Undi muturage avuga ko igihembwe cya mbere bahinze, bagatahira aho ndetse n’icya kabiri biba uko none bikomeje gutuma bazahazwa n’ubukene.

Uyu muturage avuga ko ugize ngo arakoma aba bashumba, abona ishyano. Ati “Umuturage yavuga, bagakubita, yitwaje imbwa, yitwaje inkoni ntakindi wavuga.”

Uyu muturage akomeza agira ati “Abashumba baravuga bati ‘njyewe ndangirira afande ntacyo waza umbwira n’iyo wazana uwo Gitifu ntacyo yambwira’.”

Umwe mu bashumba avuga ko nubwo haza itegeko ryo kwimura izi nka, ariko hari izitazahava kubera ba nyirazo.

Ati “Nk’izo Nka za Nkurunziza zimaze igihe inaha ntabwo zizava inaha, kuko n’iyo ubavuze inkono bagukubita ntiwamenya umubare wazo. Nk’ubu hari igipande tudashobora kugeramo kubera inka z’uwo muntu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ririma, Oscar Murwanashyaka avuga ko ubuyobozi bw’uyu Murenge bwaganiriye n’ubwa Mayange ahaturuka Inka zonera aba baturage, kugira ngo babaganirize bareke kubangamira abaturage.

Ati “Ariko tunasaba abaturage bacu ko igihe cyose bazabona izo nka zaje kona, bazajye baduhamagara twebwe tujye kubafasha.”

Umuyobozi Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari mu Murenge wa Mayange, Edson Nisingizwe avuga ko ikibazo nk’iki cyabayeho umwaka ushize ariko ko ubuyobozi bwagiriye inama abarozi bakoraga ibi bikorwa.

Ati “Byanze bikunze hari abantu batajya bumva ni yo mpamvu ubuyobozi buhozaho, ntabwo bwakwicara ngo burambike.”

Uyu muyobozi avuga bagiye kongera gukora ubukangurambaga ariko ko aborozi bazinangira, bazabihanirwa.

Soya ntibazirirwa basarura
Bafite agahinda

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 5 =

Previous Post

IFOTO: Perezida Ndayishimiye na Madamu mu murima w’umuceri bishimiye umusaruro

Next Post

VIDEO: Ni mu Rwanda ariko baravuga ugatakara…Umunyamakuru yagiye kureba umupira ataha ntacyo yumvise

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
VIDEO: Ni mu Rwanda ariko baravuga ugatakara…Umunyamakuru yagiye kureba umupira ataha ntacyo yumvise

VIDEO: Ni mu Rwanda ariko baravuga ugatakara…Umunyamakuru yagiye kureba umupira ataha ntacyo yumvise

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.