Saturday, October 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Sgt Robert warekuwe yagaragaye ari kumwe n’uvugwaho kuba umwambari wa RNC

radiotv10by radiotv10
19/05/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Sgt Robert warekuwe yagaragaye ari kumwe n’uvugwaho kuba umwambari wa RNC
Share on FacebookShare on Twitter

Sergeant Major Robert Kabera wamamaye nka Sergeant Robert wari watawe muri yombi na Polisi ya Uganda, yarekuwe ndetse akaba yagaragaye ari kumwe n’umwe mu bambari bakomeye ba RNC.

Sergeant Major Robert Kabera wavuye mu Rwanda kwezi k’Ugushyingo 2020 atorotse, yari yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda mu ntangiro z’iki cyumweru nyuma y’uko aketsweho gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubwo Polisi ya Uganda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano zirimo iz’ubutazi, zataga muri yombi uyu munyarwanda zimusanze iwe mu gace kitwa Masanafu mu Mujyi wa Kampala, zahise zisaka inzu ye ariko zibura imbunda zakekaga ko atunze.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022, hamenyekanye amakuru y’irekurwa ry’uyu musirikare wari n’umuhanzi.

Hanagaragaye ifoto ye amaze kurekurwa ari kumwe n’abantu batatu bari baje kumwakira agisohoka muri kasho, barimo Rutaburingoga Sulah Nuwamanya usanzwe avugwaho kuba umwe mu bambari bakomeye b’umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Uyu mugabo Rutaburingoga Sulah Nuwamanya, avugwaho kuba ari we uhuza Abanyarwanda baba muri Uganda n’umutwe wa RNC kugira ngo bawubere abayoboke.

Rutaburingoga Sulah Nuwamanya wagaragaye ari kumwe na Sergeant Major Robert Kabera, kandi ni umwe mu bakunze gutambutsa ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga busebya u Rwanda.

Sergeant Major Robert Kabera warekuwe na Polisi ya Uganda, yahoze aririmba mu itsinda ry’Igisirikare cy’u Rwanda rizwi nka Army Jazz Band akaba kandi yararirimbaga ku giti cye.

Sulah Nuwamanya ubanza ibumoso wambaye umupira w’umutuku

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + 11 =

Previous Post

Ntabwo twavuze ko agapfukamunwa kavuyeho ntitwifuzaga ko kanavaho- PM Ngirente

Next Post

Kuba Minisitiri yakurikiranwaho ruswa birashimangira ihame ryo kutayihanganira- Minisitiri w’Intebe

Related Posts

Things to leave behind with the end of the week

Things to leave behind with the end of the week

by radiotv10
17/10/2025
0

Every new week is a quiet reset, a chance to step forward without dragging the emotional and mental clutter of...

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
17/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umunyemari Munyakazi Sadate yemeye ko yakoresheje imvugo idakwiye kubera ibyo yatangaje ko mu bihe biri Imbere Abanyarwanda bashobora kuzaha akazi...

Umugabo w’i Nyagatare watwitswe n’umugore we ku gitsina yavuze ko icyo akeka

Umugabo w’i Nyagatare watwitswe n’umugore we ku gitsina yavuze ko icyo akeka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umugabo wo Murenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare watwikishijwe amazi yatuye n’umugore we byumwihariko ku bugabo bwe bugakomereka bikabije,...

IZIHERUKA

Things to leave behind with the end of the week
MU RWANDA

Things to leave behind with the end of the week

by radiotv10
17/10/2025
0

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

17/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

17/10/2025
Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kuba Minisitiri yakurikiranwaho ruswa birashimangira ihame ryo kutayihanganira- Minisitiri w’Intebe

Kuba Minisitiri yakurikiranwaho ruswa birashimangira ihame ryo kutayihanganira- Minisitiri w’Intebe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Things to leave behind with the end of the week

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.