Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubwo bamfataga nari nzi ko rugiye guhwaniramo ariko nta n’uwandiye urwara- Sankara

radiotv10by radiotv10
27/05/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ubwo bamfataga nari nzi ko rugiye guhwaniramo ariko nta n’uwandiye urwara- Sankara
Share on FacebookShare on Twitter

Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara wabaye Umuvugizi wa MRCD-FLN ubu uri gukora igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 yakatiwe, yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda buri kumugorora, avuga ko ubwo yafatwaga yari azi ko agomba guhita yamburwa ubuzima kubera ibikorwa bye ariko ko nta n’uwamuriye urwara.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru aho afungiye muri Gereza, Sankara yagarutse ku bikorwa bye bibi, avuga ko yinjiye mu barwanya u Rwanda abishaka ndetse ko yumvaga abifitiye ishyaka bigatuma abayoboye abarurwanya nka Kayumba na Karegeya bamusamira hejuru.

Ati “Dutangira gukorana na bo, mpura na bo dukorana inama dushyiza hamwe, twagerageje gukora ibintu byinshi kugira ngo duhungabanye iyi Leta ariko byaratunaniye, kugeza ku munota wa nyuma ubwo njye bamfataga nari mfite amasezerano menshi nari maze guhabwa n’ubutasi bw’u Burundi, n’ubutasi bwa Uganda, nizeraga ko hari igihe kigiye kugera cyo kuba twagera ku gikorwa nyacyo ngo twatse umuriro nkuko twabivugaga.”

Sankara avuga ko akurikije imbaraga z’ubutegetsi bw’u Rwanda, ibyo bifuzaga byose bitari gushoboka ndetse ko n’abandi baba bafite imigambi yo kuyirwanya, kuzibukira.

Ati “Leta y’u Rwanda ifite ubutasi bukomeye, iyi Leta ifite umuyobozi uri ‘Charismatique’ [umuntu uukomeye kandi ukundwa] iyi Leta iri smart ifite amafaranga. Ntabwo bazayirwanya ngo bayishobore.”

Uyu musore wakatiwe igifungo cy’imyaka 15, avug ako bamwe mu barwanya u Rwanda bakomeje kumunenga bavuga ngo “Yabaye akabwa, ngo yarayobotse, ngo yakomye amashyi…nshuti yanjye Abongereza baravuga ngo if you can’t fight him, you join him, niba udashoboye kurwanya umuntu ngo uzamutsinde, uramuyoboka.”

Sankara avuga ko yamaze gufata umurongo udakuka wo kutongera gusubira mu barwanya u Rwanda, ati “Narayobotse, Niteguye kugorororwa hano muri gereza, nitegura kuba nasubira mu muryango nyarwanda ngafatanya n’abandi kubaka Igihugu.”

Yaboneyeho guha ubutumwa abo mu mitwe irwanya u Rwanda barimo abahoze mu yo yari abereye umuyobozi n’ishyaka yashinze, abibutsa ko na bo ubwabo bumvaga ko u Rwanda nirumufata ruzamwivugana “kandi nanjye ubwanjye mbonye bamfashe nari nzi ko rugiye guhwaniramo ariko ntabwo banyishe nta n’umuntu wigeze andya urwara […] ubwo rero intambara barwana ntabwo bazayitsinda.”

Yavuze ko iyo Leta yarwanyaga anayivuga nabi, yanatekerezaga ko iramutse imufashe izamwivugana, ari yo iri kumugorora ndetse ko aho afungiye muri Gereza ubu abayeho neza kurusha uko yari ameze ari mu buhungiro kuko ubu aryama agasinzira akanasurwa n’abavandimwe be.

Akomeza abwira abarwanya u Rwanda, guhindukira, akababwira ko ibitangaza bagiye bizezwa ko bazagera ku ntego yabo kandi ntibibe, byabateye ihungabana. Ati “Ikintu cyabamara iyo deception, ni ukuyoboka, bakiyambura ishati y’ubugarasha bakambara iy’ubutore bakajya muri diyasiporo bagafatanya n’abandi Banyarwanda.”

Avuga ko ntakiza cyo kuba mu barwanya ubutegetsi kuko uri muri ibyo bikorwa adashobora gusinzira ahubwo ahora agenda yububa kubera ikikango cy’ibyo bikorwa bibi yayobotse.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − ten =

Previous Post

Abana batwaye Igikombe cy’Isi bageze i Huye umujyi urakubita uruzura banakirwa na Guverineri

Next Post

Umutangabuhamya washinje Bucyibaruka yavuze ko umwana yari atwite muri Jenoside afite ihungabana kumurusha

Related Posts

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

by radiotv10
31/07/2025
0

As the world enters deeper into the digital era and economic uncertainty continues to loom in many parts of the...

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we
SIPORO

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

by radiotv10
31/07/2025
0

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

31/07/2025
Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umutangabuhamya washinje Bucyibaruka yavuze ko umwana yari atwite muri Jenoside afite ihungabana kumurusha

Umutangabuhamya washinje Bucyibaruka yavuze ko umwana yari atwite muri Jenoside afite ihungabana kumurusha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.