Tuesday, July 28, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Uwabaye Minsitiri w’Intebe w’u Bwongereza Tony Blair aherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda yanahuye na Perezida Kagame

Uwabaye Minsitiri w’Intebe w’u Bwongereza Tony Blair aherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda yanahuye na Perezida Kagame

Ubuyobozi bw’Ikigo Tony Blair Institute (TBI) cyashinzwe na Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, bwatangaje ko aherutse guhura na Perezida Paul Kagame bakagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye burambye bw’iki Kigo na Guverinoma y’u Rwanda.

Byatangajwe n’Ubuyobozi bwa Tony Blair Institute kuri uyu wa Mbere, buvuga ko “Mu cyumweru gishize Tony Blair yahuye na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame i Kigali, bashimangira imikoranire y’igihe kirambye ya Tony Blair Institute na Guverinoma y’u Rwanda n’intego bahuriyeho zo kwihutisha impinduka z’ingezo z’u Rwanda no gushyigikira Iterambere rirambye.”

Iki kigo kivuga ko mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Tony Blair, byagarutse ku cyiciro gikurikiraho cy’icyerekezo cy’iterambere ry’u Rwanda ndetse n’uruhare iki kigo kizabigiramo.

Kiti “Ibiganiro byabo byibanze ku cyiciro gikuriraho cy’intego z’iterambere ry’u Rwanda n’uburto TBI (Tony Blair Institute) izakomeza gushyigikira gahunda z’ingenzi za Guverinoma mu iterambere ry’ikoranabuhanga, ishoramari, iterambere ry’inganda, ubuhinzi, ubuzima, gutanga ubumenyi, ndetse n’imitangire ya serivisi mu nzego za Leta.”

Ubuyobozi bwa Tony Blair Institute buvuga ko ruriya ruzinduko rw’uwashinze iki kigo yagiriye mu Rwanda, rushimangira intego zihuriweho n’impande zombi mu gukomeza gushyigikira intego z’amavugurura y’ingenzi y’u Rwanda, byose bigamije kugera ku iterambere rirambye.

Ikigo Tony Blair Institute washinzwe n’uyu munyapolitiki Tony Blair wanabaye Umujyanama wa Perezida Paul Kagame, ugamije gutanga ubujyanama ku Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, bugamije gufasha Ibihugu kunonosora no gushyira mu bikorwa imirongo migali n’ibitekerezo byabigeza ku iterambere rirambye.

Iki Kigo Tony Blair Institute kimaze imyaka irenga 10 gikorana na Guverinoma y’u Rwanda, byumwihariko mu bujyanama ndetse n’ubumenyi bwo gushyira mu bikorwa imirongo migari igamije gufasha Minisiteri zinyuranye n’Ibigo bya Leta mu gushyira mu bikorwa politiki zigamije iterambere.

Tony Blair na Perezida Kagame muri 2019
Tony Blair yagaragarijwe imishinga migari y’u Rwanda irimo iterambere ry’imijyi

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + six =