Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Operasiyo ihuriweho n’Igisirikare cya Congo n’icya Uganda yongerewe igihe

radiotv10by radiotv10
02/06/2022
in Uncategorized
0
Operasiyo ihuriweho n’Igisirikare cya Congo n’icya Uganda yongerewe igihe
Share on FacebookShare on Twitter

Ibikorwa bihuriwe n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’icya Uganda (UPDF), bigamije kurandura umutwe wa ADF urwanya Uganda, byongereweho amezi abiri.

Itangazo ryongerera igihe ibi bikorwa, ryasinywe kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Kamena muri Uganda nyuma y’ibiganiro byahuje amatsinda y’Ibihugu byombi yari ayobowe n’abasirikare bakuru bayoboye ibi bikorwa.

Itsinda ry’Igisirikare cya DRCongo (FARDC) riyobowe na Maj Gen Bombele Lohola Camille mu gihe ku ruhande rwa UPDF riyobowe na Maj Gen Kayanja Muhanga.

Ibi bikorwa (Operation) bya FARDC ifatanyijemo na UPDF byiswe ‘Shujaa’ bigamije kurandura umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda ufite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni ibikorwa bisubiwemo ku nshuro ya gatatu aho Maj Gen Bombele Lohola Camille yatangaje ko uyu mutwe utaratsinsurwa burundu.

Yagize ati “Turasaba abaturage b’Ibihugu byombi kudusangiza amakuru azadufasha kubona abarwanyi ba ADF aho bari hose aho bahungiye mu matsinda matomato uyu mundi ari kugerageza kubura umutwe.”

Nyuma yuko hasinywe aya masezerano yo kongera igihe ibi bikorwa bihuriweho na FARDC na UPDF, abasirikare ba Uganda barakomeza akazi kazoo ko guhashya uyu mutwe wa ADF.

Uganda yari yohereje abasirikare bagera mu 1 700 muri DRC, gusa mu minsi ishize iyi operasiyo yiswe ‘Shujaa’ yahuye n’imbogamizi ndetse Uganda yameza gucyura aba basirikare nyuma yuko hajemo impaka.

Bamwe mu bategetsi muri DRC bavugaga ko abasirikare ba UPDF binjiye muri iki Gihugu bitumvikanyweho n’impande zose z’inzego za DRC zirebwa n’ibi bikorwa.

Indi mpamvu kandi yari uko Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda iheruka kwanga gutora umwanzuro wo kongera ingengo y’imari ingabo za UPDF ziri muri DRCongo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + 4 =

Previous Post

DRCongo: Abaturage ibihumbi biraye mu mihanda basaba Igihugu cyabo guca ukubiri n’u Rwanda

Next Post

Musanze: Bubakiwe Biogaz bizezwe no kuzahabwa Inka barategereza amaso ahera mu kirere

Related Posts

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

In many African communities, turning 30 is seen as a milestone but for those who are single at that age,...

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

IZIHERUKA

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu
IBYAMAMARE

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

by radiotv10
04/11/2025
0

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

04/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

04/11/2025
Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Bubakiwe Biogaz bizezwe no kuzahabwa Inka barategereza amaso ahera mu kirere

Musanze: Bubakiwe Biogaz bizezwe no kuzahabwa Inka barategereza amaso ahera mu kirere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.