Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abasirikare batatu ba Tanzania bakomerekeye mu mirwano iri kubera muri Congo

radiotv10by radiotv10
09/06/2022
in MU RWANDA
0
Abasirikare batatu ba Tanzania bakomerekeye mu mirwano iri kubera muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Abasirikare batatu ba Tanzania bari mu butumwa bwa MONUSCO muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakomerekeye mu mirwano iri kuba hagati ya FARDC na M23.

MONUSCO iri gufasha FARDC muri iyi mirwano, isanzwe irimo abasirikare ba Tanzania babarirwa muri 800.

Iri tsinda ry’ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharania Demokarasi ya Congo, ryemeje aba basirikare batatu ba Tanzania bakomereke mu gitero bagabweho na M23 mu gace ka Shangi muri Teritwari ya Ruthuru.

Umwe muri ba basirikare ni we wakomeretse bikabije, bose uko ari batatu bakaba bahise bajyanwa kuvurirwa mu Mujyi wa Goma.

Imirwano ihanganishije FARDC na M23 yongeye kubura ku wa Mbere w’iki Cyumweru mu bice bya Muhati, Runyoni na Chanzu mu gihe hari hashinze icyumweru hari agahenge.

Ubwo iyi mirwano yuburaga, FARDC na M23 bongeye kwitana bamwana, buri ruhande rushinja urundi gutangiza iyi mirwano.

Iyi mirwano iherutse kubura, yagarutse mu isura nshya aho FARDC iri gufatanya na MONUSCO ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR gusa ingabo za Loni zo zikaba zateye utwatsi ibyo gukorana n’uyu mutwe urwanya u Rwanda.

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [FARDC] cyasohoye itangazo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Kamena 2022, ryongera gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23.

Muri iri tangazo ryasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, FARDC ivuga ko u Rwanda rwohereje abasirikare 500 bo mu itsinda kabuhariwe mu kurwana ngo bajye gufasha M23.

U Rwanda rwakunze kwamagana ibirego nk’ibi, ruherutse gutangaza ko nta musirikare w’u Rwanda n’umwe uri ku butaka bwa DRCongo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + twenty =

Previous Post

IFOTO: Abarwanyi ba FDLR barimo Majoro bagaragaye bamaze kurira mu isafuriya bifashe mapfubyi nk’abadahaze

Next Post

Kenya: Hatahuwe ko kuri Lisiti y’itora hariho abantu 250.000 bapfuye

Related Posts

Eng.-The first challenges that immediately appeared in the recent education reforms in Rwanda

Eng.-The first challenges that immediately appeared in the recent education reforms in Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Some teachers, especially those teaching in primary schools in the lower grades, say that teaching two shifts (some in the...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

Eng.-What caused the RDF drone accident?

Eng.-What caused the RDF drone accident?

by radiotv10
17/09/2025
0

The Rwanda Defence Force (RDF) has announced that one of its small unmanned aircraft (a drone), which was being used...

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko indege nto yazo yo mu bwoko bwa drone yakoreshwaga mu myitozo, yataye inzira...

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

by radiotv10
17/09/2025
0

The first African hosting of the UCI Road World Championships in September 2025, will not be a mere sporting event...

IZIHERUKA

Eng.-The first challenges that immediately appeared in the recent education reforms in Rwanda
MU RWANDA

Eng.-The first challenges that immediately appeared in the recent education reforms in Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Eng.-What caused the RDF drone accident?

Eng.-What caused the RDF drone accident?

17/09/2025
Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

17/09/2025
Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kenya: Hatahuwe ko kuri Lisiti y’itora hariho abantu 250.000 bapfuye

Kenya: Hatahuwe ko kuri Lisiti y’itora hariho abantu 250.000 bapfuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-The first challenges that immediately appeared in the recent education reforms in Rwanda

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.