• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Muchoma wakuriye mu buzima bushaririye ubu utunze za Miliyoni ageze ku ivuko abonana n’uwo yakundaga

radiotv10by radiotv10
09/06/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Muchoma wakuriye mu buzima bushaririye ubu utunze za Miliyoni ageze ku ivuko abonana n’uwo yakundaga

Yabonanye n'uwo yakundaga bakiri abana

Share on FacebookShare on Twitter
  • Yageze ku isambu y’iwabo, amarangamutima aramufata yifata mu gahanga,
  • Bamwakiranye ubwuzu na we abisanzuraho,
  • Bamwibukije ko yajyaga ajya gucukura ibirayi mu mirima y’abaturage.

Umuhanzi Nizeyimana Didier uzwi nka Muchoma wakurikiye mu buzima bugoye ubu akaba asigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za America akaba anatunze agatubutse, yasuye aho avuka mu Karere ka Rubavu, yakiranwa ubwuzu n’abaturage, bamwibutsa uburyo yari abayeho.

Muchoma wavukiye mu Rwerere mu Murenge wa Busasamana, aho yabayeho mu buzima bugoye kubera imibereho igoye y’umuryango, avuga ko yavuye mu ishuri akajya gushakisha imibereho acuruza uduconsho turimo itabi, imigati n’ibisheke.

Uyu muhanzi usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, avuga ko ubwo yabaga aha yavukiye, no kubona ibyo kurya byari bigoye.

Avuga ko kandi muri ibyo bihe yagerageje ibintu byinshi kuko yanagiye kuba umukozi wo mu rugo ariko bikananirana kuko atakundaga kuvugirwamo.

Uyu musore waje kugira amahirwe yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za America, ni umwe mu bahanzi nyarwanda batunze agatubutse dore ko anaherutse kuzuza Moteli icumbikira abantu iherereye mu Kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi.

Uyu muhanzi ubu uri mu Rwanda, yagiye ku ivuko aho bita mu Rwerere yanakoreye indirimbo, akibonwa n’abamuzi baramwishimira cyane.

Muchoma utajya ahisha ubuzima bushaririye yakuriyemo, ni umwe mu bazwiho guca bugufi no kwisanzura kuri bose, ubwo yageraga aha iwabo, na we ubwe yishimiye kubona aba bantu baherukanaga muri 2004.

Abonye uwo bahimba Rukara, Muchoma yagize ati “Uyu ni umuvandimwe najyaga njya no kurya iwabo.”

Ako kanya abaturage bo muri aka gace bahise baza kumwakirana ubwuzu, batangira kwibukiranya ubuzima bugoye bakuriyemo.

Umwe mu baturage bamuzi, yavuze ko ibyo Muchoma avuga ko yakuriye mu buzima bugoye, atabeshya, ati “Ibyo yababwiye ni byo.”

Hari n’undi wahise avuga ko Muchoma yagiye mu murima we gukuramo ibirayi, ariko ko atamurenganya kuko yari inzara.

Muchoma yakomeje ajya ku isambu y’iwabo ahageze afatwa n’amarangamutima menshi, yifata mu gahanga bigaragara ko yibutse ubuzima bugoye yabayemo muri aka gace.

Ubwo yageraga muri aka gace kandi yanabonanye n’uwo yahoze akunda ubu wabaye umugore ufite abana bane.

Akimubona yahise ajya kumusuhuza, ati “Nyiraguhiri naramukunda, ese ubundi wari ubizi ko nagukundaga?” Bose bahita baseka.

Muchoma akigera mu gace bamuzi, bamwishimiye cyane

Abaturage bamuzi bishimiiye uburyo yakuze akavamo umugabo
Akigera ku isamu y’iwabo yafashwe n’amarangamutima

Yabonanye n’uwo yakundaga bakiri abana
Yafashije abaturage gutonora igitonore

Amafoto yavuye mu mashusho ya Isimbi TV

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + eight =

Previous Post

Kuba M23 yarubuye umutwe ikagarukana imbaraga zidasanzwe hari abayiri inyuma- Ntumba Luaba

Next Post

Abasirikare ba FARDC bafashwe mpiri na M23 bashimangiye ko bari gukorana na FDLR

Related Posts

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Abasirikare ba FARDC bafashwe mpiri na M23 bashimangiye ko bari gukorana na FDLR

Abasirikare ba FARDC bafashwe mpiri na M23 bashimangiye ko bari gukorana na FDLR

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.