Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Ndoli yahishuye uko Bakame basangiraga akabisi n’agahiye yagize uruhare mu gutundukana n’umugore

radiotv10by radiotv10
23/06/2022
in Uncategorized
0
Ndoli yahishuye uko Bakame basangiraga akabisi n’agahiye yagize uruhare mu gutundukana n’umugore
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyezamu w’umunyabigwi mu Rwanda, Ndoli Jean Claude wamaze guhagarika ruhago, yahishuye ko Jean-Luc Eric Ndayishimiye [Bakame] bigeze kuba inshuti magara, yagize uruhare mu itandukana rye n’umugore we.

Ndoli wagarutse ku bucuti bwe na Bakame, yavugze ko ubwo we na Bakame bari bamaze kugera ku rwego rw’abanyezamu bakomeye mu Rwanda, kubera ubucuti bari bafitanye, bumvikanye uburyo bombi bazajya babona umwanya wo gukina mu ikipe y’Igihugu ku buryo umwe atazajya akomeza kwicaza undi.

Ati “Mpura na Bakame twese tukiri bato, turavuga tuti ‘reka dukore ikintu ku buryo umwe azajya akina uyu munsi undi akine ejo’.”

Ndoli avuga ko Bakame bari inshuti magara ku buryo bahoranaga, ariko ko ubucuti bwabo bwajemo kuzamo kirogoye biturutse kuri iryo shyaka ryo gukunda gukina.

Avuga ko uyu mwuka mubi hagati ye na Bakame watangiye kuza hagati ya 2009 na 2010 ubwo ikipe y’u Rwanda yiteguraga amarushanwa mpuzamahanga.

Avuga ko ari bwo Bakame yamuroze, ati “Muri icyo gihe narwaye umugongo umwaka wose, umugongo waje tugiye gukina na Cote d’Ivoire.”

Ndoli avuga ko kuva icyo gihe abantu bakomeje kumubwira ko Bakame yamuroze ariko “Nkanga kubyemera nti ‘oya, inshuti yanjye magara!’.”

Avuga ko ubwo bajyaga muri CECAFA 2012, ari bwo yaje kwemera ko Bakame ari we uri inyuma y’ibi bibazo byamubagaho.

Ngo icyo gihe bari kwitegura kujya muri Tanzania, babahaye uruhushya rwo kujya mu rugo ariko akabwira Bakame ko we adahita ajya mu rugo, ariko ko yamubeshyaga kuko yatashye ariko nyuma Bakame yabwiye umugore we [wa Ndoli] ko Bakame yagiye mu gasozi.

Ngo yarabyihore, baza kujya muri Tanzania bagezeyo bagakoresha telefone ya Ndoli kuko ari yo yabashaga gufata ihuzanzira ryo muri iki Gihugu.

Ati “Ngiye kubona mbona message y’umugore we bari bamaze kuvugana, umugore wa Bakame amwoherereza message amubwira ati ‘rero iyi message uhite uyisiba, umugore wa Ndoli maze kumubwira ko Ndoli ejobundi ataraye iwe.”

Ndoli avuga ko ibi byamugizeho ingaruka zikomeye kuko umugore we byanatumye amwijundika bikaza no gutuma nyuma y’umwaka batandukana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − one =

Previous Post

Kajugujugu yazanye Museveni yamusize hakurya yinjira mu Rwanda n’iy’ubutaka aramutsa Abanyarwanda…Bisobanuye iki?

Next Post

AMAFOTO: Museveni i Nyabugogo na Muhima yakiranywe ubwuzu n’imbaga y’Abanyarwanda

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica
MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

14/01/2026
Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Museveni i Nyabugogo na Muhima yakiranywe ubwuzu n’imbaga y’Abanyarwanda

AMAFOTO: Museveni i Nyabugogo na Muhima yakiranywe ubwuzu n’imbaga y’Abanyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.