• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

radiotv10by radiotv10
30/01/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Lawrence Kanyuka

Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe mu isoko rya Sange muri Uvira, igahitana abaturage b’inzirakarengane batanu.

Ni nyuma yuko mu isoko rya Sange riherereye mu kibaya cya Ruzizi muri Teritwari ya Uvira, kuri uyu wa Kane tariki 29 Mutarama 2026 hatewe igisasu kigahitana bamwe.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko iyi grenade “yatewe ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba n’abahuzamugambi b’ubutegetsi bwa Kinshasa, mu gace kari gakoraniyemo abaturage benshi” yahitanye inzirarakarengane z’abasivile eshanu.

Kanyuka wavuze ko mu bahitanywe n’iyi grenade harimo n’abagore, yatangaje ko hari n’abandi benshi bakomeretse. Ati “Iki gikorwa ni icyaha ndengakamere kandi gihonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu mpuzamahanga.”

Yavuze kandi ko kuri uyu wa Kane n’ubundi saa moya na mirongo ine n’itanu, bariya barwanyi barwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagabye ikindi gitero cy’iterabwoba bagatera bombe ku bwato bwari buri ku mwaro.

Nanone kandi umutwe w’inyeshyamba wa Wazalendo ukorana n’igisirikare cya Congo (FARDC) washimuse abagore babiri b’abanyamulenge.

Kanyuka yavuze ko umuryango mpuzamahanga ukwiye kumenya aya marorerwa ariho akorwa n’uruhande bahanyanye yo guhonyora uburenganzira bwa muntu no kurenga ku byemezo byo guhagarika imirwano, biriho bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Yasoje avuga ko iri Huriro AFC/M23 ryamagana ryivuye inyuma ibi bikorwa by’iterabwoba binagize ibyaha biri gukorwa na Leta ya Congo, kandi ko igomba kuzabyirengera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 9 =

Previous Post

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Next Post

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Related Posts

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

by radiotv10
29/05/2026
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze kuri...

Next Post
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.