Saturday, November 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Yaje kuburizamo ubukwe bw’umugabo bafitanye abana batanu ubuyobozi bumutera utwatsi

radiotv10by radiotv10
30/06/2022
in MU RWANDA
0
Rusizi: Yaje kuburizamo ubukwe bw’umugabo bafitanye abana batanu ubuyobozi bumutera utwatsi
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore ufite abana batanu yaje kuburizamo ubukwe bw’umugabo babyaranye aba bana, wasezeranaga n’undi mugore mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, ubuyobozi bumutera utwatsi, bumubwira ko nubwo babyaranye ariko bombi bakiri ingaragu kuko batasezeranye.

Ubwo umuhango wo gusezeranya uyu mugabo witwa Habanabakize Emmanuel n’umugore we wati urimbanyije, umugore witwa Nyirabakinamurwango Jeannette yahise aza mu cyumba cy’Umurenge wa Kamembe gutambamira iri sezerano.

Uyu mugore wazanye n’umwana we w’imfura, yavuze ko yabyaranye abana batanu n’uyu mugabo wari ugiye gusezerana bityo ko bumva amategeko atagomba kumwemerera gusezerana n’undi mugore.

Ubuyobozi bwahaye umwanya uyu mugore ndetse n’umwana we w’imfura, bagasobanura impamvu zabo bashingiraho iri tambamira, bwabasobanuriye ko impamvu bagaragaza zidashobora guhagarika iri sezerano.

Umuyobozi w’Umurenge yavuze ko iri tambamira rishingiye ku kuba badasobanukiwe ibiteganywa n’amategeko.

Ati “Ubundi umuntu ufite abana yabyaye yaba umugore cyangwa umugabo, yabyaranye n’umuntu bihuriye batigeze basezerana, mu buryo bw’irangamimerere baba ari ingaragu, ariko abo bana yabyaye, hari itegeko rirengera umwana rihatira uwamubyaye kumurera n’ibyo amureresha.”

Uyu muyobozi avuga ko nubwo iri tegeko rirengera umwana rishobora kugira ibyo risaba uyu mugabo, ariko ritamubuza gusezerana n’undi mugore kuko uwo babyaranye bariya bana, batasezeranye.

Ati “Icyakora iyo dusanze barasezeranye, ubwo andi masezerano ntaba ashoboka.”

Nyirabakinamurwango Jeannette yaje gutambamira isezerano ry’umugabo bafitanye abana batanu ariko bamutera utwatsi

Ubuyobozi bwahise bukomeza umuhango wo gusezeranya uyu muagabo n’umugore, undi wari waje kubatambamira arataha.

Nyirabakinamurwango Jeannette yabwiye RADIOTV10 ko amakuru yuko umugabo we agiye gusezerana yayamenye ayabwiwe n’umwana wabo muto na we wabibwiwe n’umuturanyi wabo.

Ati “Ubwo nakoze uko nshoboye njye n’umwana we w’imfura mfite, turatega, tugeze ku Murenge wa Kamembe dusanga ni ho yasezeraniye.”

Uyu mubyeyi avuga ko yasanze bamaze gusezerana, abayobozi bakamusaba gusohoka bakamwizeza kwiga ku kibazo cye, aho basohokeye bahita bajya kureba umukozi ushinzwe irangamimerere ubundi akamugezaho icyifuzo cye.

Ati “Nabwiye Etat civile ko ntaje kumuhagarika gusezerana, we namfashe kurera abana be, ajya ampa icyo ngaburira abana, anabishyurire ishuri.”

Habanabakize Emmanuel yemereye imbere y’ubuyobozi ko azafasha uyu mugore kurera abana babyaranye ndetse anandika urwandiko, yemera kuzajya atanga ibihumbi bibiri (2 000 Frw) ku munsi.

Habanabakize yemerewe gusezerana n’umugore

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 12 =

Previous Post

Umuryango w’Abibumbye wasabye DRC kuyoboka inzira u Rwanda rwakunze kugaragaza runifashisha

Next Post

Urubyiruko rw’u Rwanda rufite ikinyabupfura gihebuje- La Fouine

Related Posts

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

by radiotv10
01/11/2025
0

The nationwide identity verification and photo registration exercise for Rwanda’s new digital ID system began in Huye, Gisagara and Nyanza...

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

by radiotv10
01/11/2025
0

There’s a growing buzz and growing worry about internships in Rwanda that pay little or nothing. For many graduates, internships...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
01/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
01/11/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

by radiotv10
31/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane wasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa wa...

IZIHERUKA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda
AMAHANGA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

by radiotv10
01/11/2025
0

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

01/11/2025
Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

31/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Urubyiruko rw’u Rwanda rufite ikinyabupfura gihebuje- La Fouine

Urubyiruko rw’u Rwanda rufite ikinyabupfura gihebuje- La Fouine

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.