Saturday, November 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Sri Lanka: Perezida nyuma yo kweguzwa n’abaturage yuriye rutemikirere mu gicuku arahunga

radiotv10by radiotv10
13/07/2022
in MU RWANDA
0
Sri Lanka: Perezida nyuma yo kweguzwa n’abaturage yuriye rutemikirere mu gicuku arahunga
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Sri Lanka, Gotabaya Rajapaksa watangaje ko yeguye nyuma y’imyigaragambyo ikomeye y’abaturage, mu gicuku kiniha cyo kuri uyu wa Gatatu yuriye indege ya gisirikare, ahunga Igihugu.

Gotabaya Rajapaksa yahunze mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatatu ubwo yuriraga indege ya gisirikare ikamwerekeza i Maldives.

Iyi ndege yamwerekeje i Maldives ahagana saa munani z’igicuku cyo muri iki Gihugu nkuko byemejwe n’umuvugizi w’Igisirikare cya Sri Lanka, Colonel Nalin Herath.

Byanemwe kandi n’abakozi batatu bakora ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko Perezida wabo yamaze kuva mu Gihugu.

Ahunze Igihugu nyuma yo gutangaza ko yeguye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, icyemezo yafashe kubera igitutu yocyejwe n’abaturage bari bamaze igihe bigaragambya basaba ko ubutegetsi bwe buvaho.

Imyigaragambyo y’abaturage bo muri iki Gihugu, yafashe intera mu mpera z’icyumweru gishize ubwo bazaga kwigaragambiriza mu rugo rwe, bakarwigabiza bakajya muri za Piscine bakazogeramo, ndetse bakirara mu gikoni bakarya ibiryo byose basanzemo.

Nubwo bivugwa ko Perezida Rajapaksa yeguye, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Mahinda Yapa Abeywardena, we yatangaje ko atarabona ibaruwa y’ubwegure bw’uyu Mukuru w’Igihugu.

Rajapaksa yavuye mu Gihugu nyuma yuko yari ari mu bwihisho kubera abaturage bigaragambya bari bateye urugo rwe ndetse n’ibiro bye.

Abasesenguzi bavuga ko uyu mugabo w’imyaka 73 y’amavuko, wabaye n’umusirikare, ari we wa nyuma mu muryango we ugiye kuva mu buyobozi kuko muri Gicurasi, uwitwa Mahinda Rajapaksa wari Minisitiri w’Intebe akaba na mukuru wa Perezida, na we yegujwe n’imyigaragambyo.

Hari kandi na Minisitiri w’Ubukungu, Basil Rajapaksa na we akaba umuvandimwe wa Perezida ndetse n’abandi bo mu muryango we, na bo muri uku kwezi kwa Gicurasi bakuwe mu myanya bari bafite mu nzego.

Abaturage b’iki Gihugu bashinja ubutegetsi bwabo kubashyira mu kangaratete k’ibibazo uruhuri kuko mu butegetsi bwabo, imiberego yarushije kuba mibi, ubukene bukanuma ndetse no kubona ibyo kurya bikaba ingume.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 6 =

Previous Post

Paris: Bucyibaruta yakatiwe gufungwa imyaka 20, Abanyamategeko be bahita bijima mu maso

Next Post

DRC: Fayulu yakamejeje ngo Tshisekedi niyongera kumwiba mu matora bazabyenga iminyagara

Related Posts

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

by radiotv10
01/11/2025
0

The nationwide identity verification and photo registration exercise for Rwanda’s new digital ID system began in Huye, Gisagara and Nyanza...

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

by radiotv10
01/11/2025
0

There’s a growing buzz and growing worry about internships in Rwanda that pay little or nothing. For many graduates, internships...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
01/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
01/11/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

by radiotv10
31/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane wasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa wa...

IZIHERUKA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda
AMAHANGA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

by radiotv10
01/11/2025
0

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

01/11/2025
Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

31/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: Fayulu yakamejeje ngo Tshisekedi niyongera kumwiba mu matora bazabyenga iminyagara

DRC: Fayulu yakamejeje ngo Tshisekedi niyongera kumwiba mu matora bazabyenga iminyagara

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.