Monday, May 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwanda&DRC: Umusaruro w’ibiganiro bya Perezida Kagame na Tshisekedi uragaragara- Impuguke

radiotv10by radiotv10
13/07/2022
in MU RWANDA
0
Rwanda&DRC: Umusaruro w’ibiganiro bya Perezida Kagame na Tshisekedi uragaragara- Impuguke
Share on FacebookShare on Twitter

Impuguke akaba n’umusesenguzi mu bijyanye na Politiki, Dr Ismaël Buchanan avuga ko nyuma yuko Perezida Kagame Paul na Félix Antoine Tshisekedi, bagiranye ibiganiro i Luanda muri Angola, hari byinshi byagabanutse mu byari bikomeje kwenyegeza umwuka mubi hagati y’Ibihugu byabo.

Icyumweru cyuruzuye Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi bahuriye muri Angola mu nama yari igamije guhosha umwuka mubi uri hagati y’Ibihugu byombi.

Iyi nama yayobowe na Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola nk’umuhuza, yafatiwemo imyanzuro irimo uw’uko u Rwanda na DRC byemeranyijwe guhagarika umwuka mubi uri hagati yabyo.

Impuguke muri politiki akaba n’umwarimu wayo muri Kaminuza, Dr Ismaël Buchanan avuga ko iyi nama hari byinshi yahinduye byumwihariko ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yari ikomeje kumvikanamo amagambo yahemberaga umwuka mubi hagati y’ibi Bihugu byombi.

Ati “Hari imyigaragambyo yabaga muri Congo, Abakongomani batera imyigaragambyo bakoresha n’amagambo mabi ashyiramo urwango rwo kwanga Abanyarwanda cyangwa Abakongomani bakoresha ikinyarwanda, ibyo byaragabanutse.”

Mu myanzuro y’iyi nama yahuye Perezida Kagame na Tshisekedi, harimo kandi uwasabaga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika imvugo mbi zihembera urwango n’ivangura.

Dr Buchanan avuga ko kuva iyi nama yaba, izi mvugo zavugwaga na bamwe mu bategetsi muri Congo, zagabanyije umuriri.

Ati “Sinabura kuvuga ko byatewe n’iriya nama babonye ko ishobora kuba ibiri kuyigirwamo ari ibintu bikomeye.”

Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu bitatu (Rwanda, DRC na Angola) yanemeje ishyirwaho rya Komisiyo ihuriwe n’u Rwanda na Congo igamije kwigira hamwe uko ibibazo byazamuye umwuka mubi hagati y’ibi Bihugu byatorerwa umuti.

Iyi komisiyo yagombaga guterana ku nshuro ya mbere kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nyakanga 2022 ariko iza kurogowa n’ibihe bidasanzwe biri muri Angola by’icyunamo cyashyizweho cyo kuzirikana José Eduardo dos Santos wayoboye iki Gihugu witabye Imana mu cyumweru gishize.

Dr Buchanan akomeza avuga ko kuba ibikorwa byenyezaga umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Congo byarahagaze mu gihe iyi Komisiyo itaranarana, ari umusaruro w’iriya nama y’abakuru b’Ibihugu

Ati “Kuba byarahagaze ntawafashe isasu ngo abuze abavugaga cyangwa abajyaga mu myigaragambyo ahubwo bamwe mu bayobozi bamwe mu ngabo hariya muri Congo, bamaze kubona ko ishyamba atari ryeru.”

Avuga kandi ko hari bamwe mu Banye-Congo bakoresheje ziriya mvugo zibiba urwango, baherutse kwerekanwa n’ubutegetsi bw’Igihugu cyabo bwabafashe bubakurikiranyeho ibi bikorwa.

Ati “Ibyo ni bimwe mu bisubizo biri kuva muri iyi nama ariko bitavuga ko ikibazo kirangiye.”

Dr Buchanan avuga ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo busigaranye umukoro wo gushaka umuti w’ibibazo byabwo n’umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira bimwe mu bice byo muri iki Gihugu.

AMAKURU YA TV10 KU YA 12/07/2022

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + twelve =

Previous Post

Hamenyekanye igihano cyakatiwe umugabo w’i Bugesera wishe umugore we akamukata ijosi

Next Post

Yakiniye Amavubi mu cy’Isi na Rayon, ubu ubuzima bwarahindutse…Umuryango we uramutabariza

Related Posts

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

by radiotv10
25/05/2026
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuye i Doha muri Qatar aho yagiriraga uruzinduko rw’akazi yagiriraga muri iki Gihugu, rwaranzwe n'ibikorwa...

Wari uzi ko buri mwaka miliyari 2Frw zitikirira mu gusimbuza inote zishaje mu Rwanda?

Bane bakoreraga SACCO y’Umurenge barimo uwari umuyobozi wayo bafungiye miliyoni 88Frw

by radiotv10
25/05/2026
0

Abantu bane bari abakozi ba SACCO y’Umurenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku magambo rutwitsi y’Umudipolomate w’u Burundi wavuze ko u Rwanda rutewe ntakibazo abibonamo

by radiotv10
25/05/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko bibabaje kubona Ambasaderi w’u Burundi mu Bubiligi avuga amagambo rutwitsi ko...

U Rwanda rwatanze umucyo ku ruhande rwarwitiriwe mu myanzuro y’ibyasabwe u Burusiya

Eng.-Minister Nduhungirehe Reacts to Burundian Diplomat’s Remarks Supporting Possible Attack on Rwanda

by radiotv10
25/05/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, has said it is disturbing to see the Burundian...

Rusizi: Ku nshuro ya mbere hibutswe imiryango yazimye

Rusizi: Ku nshuro ya mbere hibutswe imiryango yazimye

by radiotv10
24/05/2026
0

Mu gihe tukiri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku rwego rw’akarere...

IZIHERUKA

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima
AMAHANGA

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

by radiotv10
25/05/2026
0

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

25/05/2026
Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

25/05/2026
Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

25/05/2026
Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

25/05/2026
Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora

Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora

25/05/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Yakiniye Amavubi mu cy’Isi na Rayon, ubu ubuzima bwarahindutse…Umuryango we uramutabariza

Yakiniye Amavubi mu cy’Isi na Rayon, ubu ubuzima bwarahindutse…Umuryango we uramutabariza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.