Monday, January 5, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rutsiro: Ukekwaho kwicisha Se ikiziriko yafatiwe muri Logde yagiye kwinezeza mu mafaranga yamwambuye

radiotv10by radiotv10
22/07/2022
in MU RWANDA
0
Rutsiro: Ukekwaho kwicisha Se ikiziriko yafatiwe muri Logde yagiye kwinezeza mu mafaranga yamwambuye
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore ukekwaho kwica umubyeyi we amunigishije ikiziriko mu Kagari ka Rurara, Umurenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, yafatiwe mu macumbi [Lodge] amaze gukoresha amwe mu mafaranga ku bihumbi 400 Frw yambuye Se.

Uyu musore witwa Evariste w’imyaka 20 y’amavuko, akekwaho kwica se witwa Aloys w’imyaka 77, ku wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022 aho bikekwa ko yamwambuye ibihumbi 400 Frw yari yagurishije Inka.

Amakuru yavugaga ko uyu nyakwigendera wari usanzwe ari umworozi ubikora mu buryo bw’ubucuruzi, tariki 19 Nyakanga 2022 yari yagurishije Inka y’ikimasa.

Uyu musore akekwaho kwivugana Se nyuma yuko bari babasiganye mu rugo mu gitondo, umwe mu bo muri uyu muryango akaza kugaruka mu rugo agasanga uyu musaza yapfiriye imbere y’uburiri bwe, yanigishijwe ikiziriko cy’Inka.

Ako kanya inzego zifatanyije n’abaturage bahise batangira gushakisha uyu musore kuko yahise acika akaba yaje gufatwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 21 Nyakanga 2022.

Uyu musore yafatiwe mu icumbi riherereye mu Kagari ka Congo Nil mu Murenge wa Gihango  aho bamusanganye ibihumbi 394 Frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose yemeje aya makuru, avuga ko uyu musore yafashwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’iz’iperereza zifatanyije n’abaturage.

Yagize ati “Inzego z’umutekano nyuma yo kumenya ayo makuru ni zo zamutahuye aho yari yihise zimuta muri yombi.”

Uyu muyobozi yaboneyeho gushishikariza urubyiruko gukura amaboko mu mifuka, bagakora imirimo yabateza imbere kuko kudakora ari byo bituma bisanga mu bikorwa bibi nk’ibi by’ubugizi bwa nabi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 2 =

Previous Post

Museveni yahishuye ibyamubayeho ari i Kigali muri CHOGM byatumye atahana impungenge

Next Post

Hamenyekanye icyo u Rwanda na DRC bemeranyijwe i Luanda birimo ibireba M23

Related Posts

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

by radiotv10
05/01/2026
0

Imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ya Taxi Minibus yakoreye impanuka mu muhanda Muhanga-Kigali ubwo yari igeze ahazwi nko...

How to reset your life after the holidays without pressure

How to reset your life after the holidays without pressure

by radiotv10
05/01/2026
0

The holidays are beautiful. Late nights, good food, family time, travel, laughter, rest and a break from alarms and deadlines....

Inkuba ifite imbaraga yakubise abantu 15 mu Rwanda benshi muri bo bahasiga ubuzima

Inkuba ifite imbaraga yakubise abantu 15 mu Rwanda benshi muri bo bahasiga ubuzima

by radiotv10
05/01/2026
0

Abantu 15 bari bugamye imvura mu gishanga cyo mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma, bakubiswe n’inkuba, icyenda muri...

How to Clean Your Earbuds and Keep Germs Away

How to Clean Your Earbuds and Keep Germs Away

by radiotv10
05/01/2026
0

Earbuds are amazing, they let us enjoy music, podcasts, and calls anywhere. But did you know they can be full...

BREAKING: Herekanywe abakekwaho ubujura buhambaye bw’imodoka zirimo izihenze

Icyo Umuvugizi wa RIB yasubije uwamubajije niba kugurira agafanta Umugenzacyaha byemewe

by radiotv10
03/01/2026
0

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko umuntu wagira icyo agurira umukozi w’uru Rwego amushimira serivisi...

IZIHERUKA

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga
MU RWANDA

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

by radiotv10
05/01/2026
0

Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

05/01/2026
Perezida w’Agateganyo wa Venezuela yagize icyo asezeranya America nyuma yuko ifashe uwo yasimbuye

Perezida w’Agateganyo wa Venezuela yagize icyo asezeranya America nyuma yuko ifashe uwo yasimbuye

05/01/2026
Afurika yagize icyo ivuga ku byakozwe na America yagiye gufatira Perezida w’ikindi Gihugu iwe

Afurika yagize icyo ivuga ku byakozwe na America yagiye gufatira Perezida w’ikindi Gihugu iwe

05/01/2026
Icyakurikiye ubutumwa butavugwaho rumwe bwa Minisitiri wo mu Burundi kuri Qatar yazanyemo n’u Rwanda

Icyakurikiye ubutumwa butavugwaho rumwe bwa Minisitiri wo mu Burundi kuri Qatar yazanyemo n’u Rwanda

05/01/2026
Yampano yahishuye ibyago bikomeye byamubayeho benshi batamenye byamukomerekeje umutima nyuma ya Video

Yampano yahishuye ibyago bikomeye byamubayeho benshi batamenye byamukomerekeje umutima nyuma ya Video

05/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwanda&DRC: Komisiyo ihuriweho yashinzwe kureba uko ibintu byasubira mu buryo yateranye

Hamenyekanye icyo u Rwanda na DRC bemeranyijwe i Luanda birimo ibireba M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

Perezida w’Agateganyo wa Venezuela yagize icyo asezeranya America nyuma yuko ifashe uwo yasimbuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.