Monday, September 9, 2024

Rutsiro: Ukekwaho kwicisha Se ikiziriko yafatiwe muri Logde yagiye kwinezeza mu mafaranga yamwambuye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusore ukekwaho kwica umubyeyi we amunigishije ikiziriko mu Kagari ka Rurara, Umurenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, yafatiwe mu macumbi [Lodge] amaze gukoresha amwe mu mafaranga ku bihumbi 400 Frw yambuye Se.

Uyu musore witwa Evariste w’imyaka 20 y’amavuko, akekwaho kwica se witwa Aloys w’imyaka 77, ku wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022 aho bikekwa ko yamwambuye ibihumbi 400 Frw yari yagurishije Inka.

Amakuru yavugaga ko uyu nyakwigendera wari usanzwe ari umworozi ubikora mu buryo bw’ubucuruzi, tariki 19 Nyakanga 2022 yari yagurishije Inka y’ikimasa.

Uyu musore akekwaho kwivugana Se nyuma yuko bari babasiganye mu rugo mu gitondo, umwe mu bo muri uyu muryango akaza kugaruka mu rugo agasanga uyu musaza yapfiriye imbere y’uburiri bwe, yanigishijwe ikiziriko cy’Inka.

Ako kanya inzego zifatanyije n’abaturage bahise batangira gushakisha uyu musore kuko yahise acika akaba yaje gufatwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 21 Nyakanga 2022.

Uyu musore yafatiwe mu icumbi riherereye mu Kagari ka Congo Nil mu Murenge wa Gihango  aho bamusanganye ibihumbi 394 Frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose yemeje aya makuru, avuga ko uyu musore yafashwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’iz’iperereza zifatanyije n’abaturage.

Yagize ati “Inzego z’umutekano nyuma yo kumenya ayo makuru ni zo zamutahuye aho yari yihise zimuta muri yombi.”

Uyu muyobozi yaboneyeho gushishikariza urubyiruko gukura amaboko mu mifuka, bagakora imirimo yabateza imbere kuko kudakora ari byo bituma bisanga mu bikorwa bibi nk’ibi by’ubugizi bwa nabi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts