Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umushahara w’Abarimu bo muri Primaire mu Rwanda wongereweho hafi 90%

radiotv10by radiotv10
01/08/2022
in MU RWANDA
0
Umushahara w’Abarimu bo muri Primaire mu Rwanda wongereweho hafi 90%
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko umushahara w’abarimu bigisha mu mashuri abanza, wazamuweho 88% naho uw’abarezi bafite impamyabumenyi za A1 na A0 ukaba wongereweho 40%.

Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kanama 2022 ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite na Sena, ibimaze kugerwaho mu burezi bw’amashuri abanza n’ayisumbuye muri gahunda y’imyaka irindwi.

Dr Ngirente yagarutse kuri gahunda zigamije kuzamura imibereho y’abarimu aho Guverinoma yagiye izamura umushahara w’abarimu mu buryo butandukanye.

Kuri iyi ngingo, ni ho Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yahamirije Inteko Ishinga Amategeko ko umushahara w’abarimu bigisha mu mashuri abanza, kuva muri uyu kwezi uzazamurwa kuri iki kigero cya 88%.

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yabwiye Intumwa za Rubanda n’Abashingamategeko ko Goverinoma y’u Rwanda ikomeje ibikorwa bigamije kuzamura imibareho y’abarimu.

Yavuze ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2022/2023, hakozwe amavugurura mu kongera umushahara wa mwarimu, avuga ko kuva muri uyu mwaka abarimu batazongera kongererwa 10% gusa nkuko byari bimaze igihe bikorwa.

Yavuze ko Leta yashyize mu byiciro abarimu ku buryo abigisha mu mashuri abanza (bafite A2) bazongererwa umushahara ku rugero rwa 88%, naho abafite impamyabumenyi ya A0 (bigisha mu mashuri yisumbuye) bazongererwa ku kigero rwa 40%.

Minisiteri y’Uburezi yahise ishyira hanze itangazo risobanura ibyo kuzamura umushahara wa mwarimu, rigaragaza ko abarimu bigisha bafite impamyabumenyi ya A2 ari 68 207 aho umwarimu yongerewe 50 849 Frw angana na 88% hagendewe ku mushahara wajyaga uhabwa umwarimu w’umutangizi.

Naho abarimu bigisha bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) ni 12 214 aho umushahara w’umwarimu muri iki cyiciro wongerewe 54 916 Frw angana na 40% hagendewe ku mushahara wacyurwaga n’umwari w’umutangizi.

Abarimu bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) bo ni 17 547,  umushahara w’umwarimu wo muri iki cyiciro we akaba yongereweho 70 195 Frw.

Muri Mutarama 2019, Guverinoma y’u Rwanda yari yazamuye umushahara w’abarimu nkuko byari byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 28 Mutarama.

Iyi nama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame,  yari yemeje politike, gahunda n’ingamba birimo Inyongera y’icumi ku ijana (10%) ku mushahara w’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta n’afashwa na Leta.

Kuba icyo abarimu bo mu Rwanda bagiye bongererwa 10% ku mushahara wabo buri mwaka, ibintu byakorwaga mu rwego rwo kuzamura imibereho ya mwarimu nk’imwe mu nkingi zikomeye zo kuzamura ireme ry’uburezi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − two =

Previous Post

Abasirikare ba MONUSCO baguye mu myigaragambyo bunamiwe hanatangwa ubutumwa bukomeye

Next Post

Nyuma y’umunsi umwe asimbuwe ku mwanya wa Minisitiri yagizwe umuyobozi wa BK Group

Related Posts

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

IZIHERUKA

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi
MU RWANDA

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

25/12/2025
Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma y’umunsi umwe asimbuwe ku mwanya wa Minisitiri yagizwe umuyobozi wa BK Group

Nyuma y’umunsi umwe asimbuwe ku mwanya wa Minisitiri yagizwe umuyobozi wa BK Group

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.