Sunday, December 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DRC: Imirwano yabereye mu kirombe cya zahabu yaguyemo 13, abashinwa 4 barashimutwa

radiotv10by radiotv10
12/08/2022
in MU RWANDA
0
DRC: Imirwano yabereye mu kirombe cya zahabu yaguyemo 13, abashinwa 4 barashimutwa
Share on FacebookShare on Twitter

Imitwe ibiri y’inyeshyamba muri DRC yakozanyijeho mu mirwano yabereye mu kirombe cya zahabu mu duce twa Tchangana na Madombo muri Teritwari ya Djugu mu Ntara ya Ituri, abantu 13 bahasiga ubuzima mu gihe abashinwa bane bahise bashimutwa.

Iyi mirwano yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kanama 2022 aho abo bashinwa bane basanzwe bakora mu mirimo y’ubucukuzi w’amabuye y’agaciro bafashwe bugwate n’inyeshyamba za CODECO mu gace ka Madombo muri segiteri ya Banyali-Kilo.

Nkuko byemejwe n’inzego z’umutekano muri kariya gace, abo bashinwa basanzwe bakorana n’umutwe w’inyashyamba uzwi nka Zaïre ari na wo wahanganye na ziriya za CODECO.

Bavuga ko izi nyeshyamba za Zaïre zagabye igitero ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ku kirombe za Zahabu giherereye mu birindiro bicungwa na CODECO mu gace ka Tchangana muri Gurupoma ya Kirongozi.

Radio Okapi ivuga ko iyo mirwano yakomeje ndetse ikagera no mu gace gaturanye n’aka kitwa Madombo ahasanzwe hari ibirombe bya zabu bicukurwamo n’Abashinwa.

Abantu 13 baguye muri iyo mirwano bose ni ab’umutwe wa Zaïre mu gihe ku ruhande rwa CODECO hakomeretsemo umwe.

Ubwo ibi byabaga kandi abashinwa bane bari kuri icyo kirombo cya Madombo, bahise bashimutwa n’inyeshyamba za CODECO nkuko byemejwe n’umugaba mukuru w’uyu mutwe.

Ibi byabaye mu gihe Congo yari imaze kugendererwa n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe ububanyu n’Amahanga, Antony Blinken wagaragaje ko Igihugu cye kiyemeje gufasha DRC kurandura imitwe yitwaje intwaro ikomeje kuzahaza umutekano wayo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + seventeen =

Previous Post

Hari n’abambara amashati yonyine nta pantalo- CP.Kabera yanenze imyambarire idasanzwe mu bitaramo

Next Post

Umukobwa wa Rusesabagina aracyemeza ko azarekurwa, ati “Iki kibazo ntaho u Rwanda ruzagihungira”

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Rwanda’s digital identity scheme is making progress toward its planned June 2026 rollout, with 300,000 now registered for the scheme,...

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

by radiotv10
13/12/2025
0

Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix...

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukobwa wa Rusesabagina aracyemeza ko azarekurwa, ati “Iki kibazo ntaho u Rwanda ruzagihungira”

Umukobwa wa Rusesabagina aracyemeza ko azarekurwa, ati “Iki kibazo ntaho u Rwanda ruzagihungira”

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.