Umuyobozi Wungirije wa NISR ni we wabaruye kwa Minisitiri w’Intebe Ngirente

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango wa Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, na wo wabaruwe mu ibarura rusange, aho wabaruwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), Ivan Murenzi.

Ibiro bya Minisititi w’Intebe, mu itangaro byashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022, byatangaje ko Umuryango wa Dr Ngirente wabaruwe.

Izindi Nkuru

Iri tangazo ryanyujijwe kuri Twitter y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, rigaragaza Dr Edouard Ngirente na Madamu we, bari kumwe n’abakarani b’ibarura babiri barimo Umuyobozi Mukuru Wungirije wa NISR, Ivan Murenzi.

Iri tangazo rigira riti Umuryango wa Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente wabaruwe, mu gikorwa gikomeje cy’ibarura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire. Amakuru yerekeye uyu muryango yakiriwe na Ivan Murenzi, Umuyobozi Mukuru wungirije wa NISR.”

Umuryango wa Ministiri w’Intebe Dr Ngirente ubaruwe nyuma y’icyumweru cyuzuye, uwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame na wo ubaruwe.

Tariki 16 Kanama 2022 ubwo mu Rwanda hatangiraga iki gikorwa cy’ibarura rusange rya gatanu, Umuryango wa Perezida Paul Kagame na wo warabaruwe, aho wabaruwe n’Umuyobozi Mukuru wa NISR, Yusuf Murangwa.

Amakuru y’umuryango wa Perezida Paul Kagame, yatanzwe na we ubwe ndetse na Madamu Jeannette Kagame.

Ibarura rusange ryujuje icyumweru kimwe, rizamara ibyumweru bibiri; ryatangiye tariki 16 Kanama rikazasozwa tariki 30 Kanama 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru