• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

USA: Trump yamaze kugeza Guverinoma mu nkiko

radiotv10by radiotv10
23/08/2022
in MU RWANDA
0
USA: Trump yamaze kugeza Guverinoma mu nkiko
Share on FacebookShare on Twitter

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yamaze gutanga ikirego kuri Guverinoma y’iki Gihugu nyuma yuko FBI igiye gusaka urugo rwe rwa Mar-a-Lago.

Iki kirego cyatanzwe kuri uyu wa Mbere, gisaba ko ibiro by’Urwego rwushinzwe iperereza imbere muri USA (FBI), bihagarika ibikorwa byo gusoma inyandiko zafariwe iwe kugeza igihe urukiko ruzashyiriraho ugomba kuzisoma.

Umwe mu banyamategeko ba Trump ndetse n’abantu babiri bo mu muryango w’uyu mugabo, babwiye The Guardian ko “iki kirego gisaba Urukiko gushyiraho umunyamategeko udasanzwe nk’Umucamanza uri mu kiruhuko kuko FBI yatwaye ibikoresho bifite agaciro mu isaka ryayo kandi Ishami ry’ubutabera rikaba ari ryo rifite ubufasha bwo kwemeza ibyo bukoresha mu iperereza.”

Iki kirego cyatanzwe mu rukiko rwo ku rwego rw’Akarere mu Karere k’Amajyepfo ya Florida, kinasaba ko Guverinoma ikwiye gutanga ibisobanuro ku bikoresho byafatiriwe kandi igasubiza bimwe mu byafatiriwe bitari mu byagombaga gukorwaho iperereza.

Iri saka ryabaye ku rugo rwa Trump tariki 08 Kanama 2022, rigamije kureba inyandiko z’ibanga rikomeye ry’Igihugu Trump yaba yarakuye mu biro by’umukuru w’Igihugu.

Abakozi ba FBI bagiye gukora iris aka, bakuye kwa Trump ubwoko 11 bw’inyandiko, burimo ubushobora kuba ari amabanga akomeye ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano wa USA.

Trump wamaganye iki gikorwa cy’isaka we yise, igitero yagabwego na FBI, icyo gihe yahise avuga ko “urugo rwanjye rwiza rwigaruriwe n’igitero cya FBI.”

Muri 2020 ubwo Trump yatsindwaga na Joe Biden uyoboye Leta Zunze Ubumwe za America ubu, yanze ko bakorana ihererekanyabubasha kuko yamushinjaga kumwiba amajwi ndetse bituma anava muri White House mbere yuko Biden aza mu gihe bagombaga kubisikana, umwe akinjira undi asohoka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − thirteen =

Previous Post

Umuyobozi Wungirije wa NISR ni we wabaruye kwa Minisitiri w’Intebe Ngirente

Next Post

Kenya: Undi wari ukuriye amatora mu Karere yapfuye amarabira

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Kenya: Undi wari ukuriye amatora mu Karere yapfuye amarabira

Kenya: Undi wari ukuriye amatora mu Karere yapfuye amarabira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.