Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kamonyi: Yasize urwandiko rusobanura icyatumye yica umugore we na we akiyahura

radiotv10by radiotv10
30/08/2022
in MU RWANDA
0
Kamonyi: Yasize urwandiko rusobanura icyatumye yica umugore we na we akiyahura
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, arakekwaho kwica umugore we amukubise ifuni, na we ariyahura, asiga urwandiko rusobanura icyatumye abikora.

Uyu mugabo witwa Didace Nsabimana yari yarashakanye na Uwingabiye Brigitte bari bafitanye abana bane.

Hari hamaze iminsi bafitanye amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma ndetse bikekwa ko ari na yo ntandaro y’ubu bwicanyi.

Mu ijoro ryo ku ya 28 Kanama 2022 ni bwo uyu Nsabimana yishe umugore we na we ariyahura, bibera aho bari batuye mu Kgari ka Kazirabonde mu Murenge wa Ngamba.

Imibiri y’aba bombi yahise ijyanwa ku Bitaro bya Rukomo mu Karere ka Kamonyi gukorerwa isuzuma rya nyuma kugira ngo ibone gushyingurwa.

Majyambere Samuel uyobora Umurenge wa Ngamba, yavuze ko uyu mugabo yasize yanditse urwandiko rusobanurira imiryango yabo icyatumye akora aya mahano.

Uyu muyobozi yagize ati “Yabandikiye abasobanurira ko amujije kumuca inyuma.”

Muri uru rwandiko kandi, Nsabimana yagaragarijemo uwo ashinja kumuca inyuma, avuga ko ari umugabo mugenzi we wari ushinzwe gucungira umutekano kuri SACCO y’Umurenge.

Muri iyi nyandiko yasize mu ikayi, uyu mugabo yanagaragarijemo uko imitungo basize izagabanywa abana babo.

Inzego z’iperereza nk’urw’Igihugu rushinzwe Iperereza (RIB), zahise zitangira iperereza kuri ubu bwicanyi mu gihe imiryango ya ba nyakwigendera na yo yatangiye kwitegura kubaherekeza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + 19 =

Previous Post

Mayor yiyita indangare ate?, Ni uguhishira ababananiza- Umusesenguzi avuga kubyo abayobozi babwira Perezida

Next Post

Rusizi: Batatu barimo umunyamahanga batahuwe bapakiye imifuka ya sima bahishemo umwe w’urumogi

Related Posts

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

Why young adults should embrace short courses in today’s fast-changing World

Why young adults should embrace short courses in today’s fast-changing World

by radiotv10
18/12/2025
0

In a world that keeps changing faster than ever, young adults are under increasing pressure to keep up. Technology, job...

IZIHERUKA

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?
MU RWANDA

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Batatu barimo umunyamahanga batahuwe bapakiye imifuka ya sima bahishemo umwe w’urumogi

Rusizi: Batatu barimo umunyamahanga batahuwe bapakiye imifuka ya sima bahishemo umwe w’urumogi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.