Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mushikiwabachou- Mushikiwabo ijambo yungukiye mu Rwanda yamaze kurisanisha n’izina rye

radiotv10by radiotv10
06/09/2022
in MU RWANDA
0
Mushikiwabachou- Mushikiwabo ijambo yungukiye mu Rwanda yamaze kurisanisha n’izina rye
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, uheruka mu Rwanda, yavuze ko yishimiye urwenya yagiranye n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bamwigishije ijambo rishya “Abachouu”.

Louise Mushikiwabo wari mu Rwanda mu cyumweru gishize aho yari yitabiriye umuhango wo Kwita Izina Abana b’Ingagi wabaye tariki 02 Nzeri 2022, yanagiranye ikiganiro cyuje urwenya ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo yatangaga igitekerezo ku ifoto yafashwe ubwo yari ageze ahabereye umuhango wo Kwita Izina, yagize ati “Ab’iwacu muraho!! Site yitwa urukumbuzi.com murayizi? [yashakaga kugaragaza ko yari akumbuye u Rwanda]”

Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter witwa Rodrigue Izy yahise amusubiza agira ati “Hariya wanditse ngo Ab’iwacu basigaye bahashyira ijambo ngo Aba chouuuu.”

Mushikiwabo ukunze kuganira ku mbuga nkoranyambaga, yahise agira ati “Murakoze kumpa update y’imvugo igezweho. Ariko se umuchouuuu wa kweli kweli mumwita nde?”

Iri jambo Umuchou rinagezweho muri iyi minsi mu mvugo z’abakiri bato baba berekana ko bakundana, Mushikiwabo yahise arifata ndetse ubu yamaze no kurisanisha n’izina rye.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter kuri uyu wa Mbere tariki 05 Nzeri 2022, yagize ati “Rubyiruko, uruto n’urwo tungana, nabonye abibaza niba nsoma commentaires (ibitekerezo) zanyu, mbashimiye ibiganiro n’urwenya twasangiye muri iyi weekend yo Kwita Izina! Ubu nageze mu mahanga mu yindi mirimo mu Bihugu bya Francophonie byo mu nyanja y’Ubuhinde. Twikomereze imihigo! Mushikiwabachouuuu.”

Mushikiwabo wise Umwana w’Ingabo izina rya Turikumwe, yagarutse ku mvugo yakoresheje ubwo yari agiye kuyobora OIF, agasezeranya Abanyarwanda ko azakomeza kubaba hafi.

Icyo gihe yakoresheje ijambo ry’Igifaransa ‘on est ensamble’ ryanamamaye cyane, rigakoreshwa na benshi muri icyo gihe.

Mushikiwabo ubwo yari ageze ahabereye umuhango wo Kwita Izina (Photo/RBA)

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − seven =

Previous Post

Odinga ngo icyemezo cy’Urw’Ikirenga yagifashe nk’igitekerezo cyarwo ati “Ntibirangiriye aha”

Next Post

DStv mu bigo biza ku isonga bifite ‘Brands’ zikunzwe kurusha izindi muri Afurika

Related Posts

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DStv mu bigo biza ku isonga bifite ‘Brands’ zikunzwe kurusha izindi muri Afurika

DStv mu bigo biza ku isonga bifite 'Brands' zikunzwe kurusha izindi muri Afurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.