Perezida Paul Kagame yageze i Nairobi muri Kenya kwifatanya n’abandi Bakuru b’Ibihugu mu irahira rya William Ruto watsindiye amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Umukuru w’u Rwanda yageze i Nairobi kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nzeri 2022 aho azaba ari kumwe n’abandi banyacyubahiro bazitabira uyu muhango w’irahira rya William Ruto uzaba kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022.
Perezida Kagame kandi yahise agirana ikiganiro na William Ruto wamwakiriye, bagaruka ku mubano w’Ibihugu byombi.
William Ruto uzarahirira kuyobora Abanyekenya kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko Igihugu cya “Kenya n’u Rwanda bisanganywe umubano mwiza udashingiye gusa ku kuba biri mu karere kamwe ahubwo no ku nyungu bihuriyeho ndetse n’ubufatanye bushikamye mu by’ubukungu n’umutekano.”
Yakomeje agira ati “Tuzakomeza kubakira hamwe no kwagura imikoranire mu nyungu rusange z’abaturage b’Ibihugu byacu.”
William Ruto watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu atsinze Raila Odinga, uyu munsi yanabonanye na Uhuru Kenyatta asimbuye.
William Ruto wahuye na Perezida Uhuru Kenyatta mu biro by’Umukuru w’Igihugu, yamushyikirije ibiro bigiye agiye kujya akoreramo.
RADIOTV10