Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

KAMONYI: Barasaba gusanirwa amateme n’ibiraro byasenywe n’ibiza

radiotv10by radiotv10
24/06/2021
in MU RWANDA
0
KAMONYI: Barasaba gusanirwa amateme n’ibiraro byasenywe n’ibiza
Share on FacebookShare on Twitter

Mu karere ka Kamonyi abatuye mu mirenge ya Ngamba na Runda barasaba Leta kubasanira ibiraro kuri ubu byangijwe n’ibiza bigatuma mu bihe by’imvura urujya n’uruza muri aka gace rudashoboka ndetse ngo hamwe na hamwe abanyeshuri bagahagarika kwiga kubera kubura aho baca.

Kuri ubu ariko bamwe mu bahatuye bahangayikishijwe n’uko hatakiri nyabagendwa bitewe n’uko bimwe mu biraro bifashishaga byatwawe n’ibiza urugero n’ikiraro cya Nyamagana na Cyogo byamaze kwangirika kuburyo ngo mu bihe by’imvura abantu bahera aho imvura iguye baherereye.

Umwe muri abo waganiriye na Radio&TV10 yagize ati”Ubu ni uko muje mu zuba ari mu gihe cy’imvura nti mwari kubona aho muca kuko n’abanyeshuri iyo imvura yaguye ntibajya kwiga”

Image

Abatuye muri Runda na Ngamba bakeneye imihanda ibafasha mu buhahirane

Undi nawe yagize ati” Ubuse ko bavuga ngo umuturage ku isonga ubu twebwe turi ku isonga?… hano muri Ngamba abaturage turi mu bibazo duterwa n’ibi biraro byangiritse ubu ntiwakweza amasaka ngo ubone uko uyageza ku isoko kandi turabibaza abayobozi bakatubwira ko ntagisubizo cya vuba bafite”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi bavuga ko uretse ubuvugizi bakomeje gukora kugirango leta ibafashe kongera kubaka ibi biraro ariko ngo kumbaraga z’akarere ubushobozi ntibwaboneka.

Tuyizere Thadée umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Kamonyi yagize ati” Muri Kamonyi dufite ibiraro bisaga 40 byangijwe n’ibiza turacyakora ubuvugizi kuko kubisana birenze ubushobozi bw’akarere”

Image

Imihanda yi Runda na Ngamba ikomeje kubangamira abaturiye utu duce

Ibice binini by’imirenge ya Ngamba na Runda byo mu karere ka Kamonyi akenshi usanga bitandukanywa n’imigezi iyi abayizi bavuga ko mu bihe bishize yabaga ifite ibiraro n’amateme byafashaga abantu kwambuka iyi migezi.

Image

Umumotari ahetse umunyeshuri amwambutsa ibizenga

Kugeza ubu mu karere ka Kamonyi harabarurwa ibiraro bisaga 40 byatwawe n’ibiza ukurikije ibyo umuyobozi w’aka karere atangaza kuri iki kibazo birashimangira ko aba baturage bagikomeje guhura n’ingaruka zitandukanye zirimo ko uwifuje kwerekeza mu mujyi wa Kigali inzira yonyine aba asigaranye ari imwambutsa umugezi wa Nyabarongo bikamusaba kujya kuzenguruka mu karere ka Rulindo.

Pacifique NTAKIRUTIMANA

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 1 =

Previous Post

RUBAVU : Ku irimbi rya Karundo habereye imirwano hagati y’abaje gushyingura-VIDEO

Next Post

Umuryango w’ibihugu by’ubumwe by’u Burayi wamaganye abahutaza uburenganzira bw’abatinganyi

Related Posts

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

Why young adults should embrace short courses in today’s fast-changing World

Why young adults should embrace short courses in today’s fast-changing World

by radiotv10
18/12/2025
0

In a world that keeps changing faster than ever, young adults are under increasing pressure to keep up. Technology, job...

Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

by radiotv10
18/12/2025
0

Umwarimu wigisha mu ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (TSS) rya Mutenderi mu Karere ka Ngoma, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa...

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

by radiotv10
18/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yavuze ko Abapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri pandagari mu Karere ka Rubavu, batangiye gukurikiranwa kuko uburyo babikozemo...

IZIHERUKA

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports
FOOTBALL

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

18/12/2025
Why young adults should embrace short courses in today’s fast-changing World

Why young adults should embrace short courses in today’s fast-changing World

18/12/2025
Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuryango w’ibihugu by’ubumwe by’u Burayi wamaganye abahutaza uburenganzira bw’abatinganyi

Umuryango w’ibihugu by’ubumwe by’u Burayi wamaganye abahutaza uburenganzira bw’abatinganyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.