Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame nyuma yo kuganira na Guterres ku bya Congo yagaragaje igikwiye gukorwa

radiotv10by radiotv10
31/10/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame nyuma yo kuganira na Guterres ku bya Congo yagaragaje igikwiye gukorwa
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko yagiranye ikiganiro cyiza n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres ku makimbirane ari mu Burasirazuba bwa DRCongo, avuga ko haramutse habayeho ubushake hagagurikizwa ibyemerejwe i Nairobi n’i Luanda, umuti waboneka.

Perezida Paul Kagame mu butumwa yanyujije kuri Twitter mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022, yatangaje ko yagiranye iki kiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye.

Yagize ati “Mu mwanya muto ushize nagiranye ikiganiro cyiza n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ku makimbirane ari mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Umukuru w’u Rwanda yagarutse ku nzira zisanzwe zarashyizweho zo gushakira umuti biriya bibazo, avuga ko ziramutse zubakiweho zatanga igisubizo.

Ati “Inzira n’uburyo bwo gukemura ibibazo mu mahoro, zirahari mu gihe zashingira ku myanzuro yafatiwe i Nairobi, i Luanda ndetse n’ubundi bushake bwagaragajwe n’amahanga. Tugomba kwiyemeza ubwacu kubishyira mu bikorwa.”

Ibiganiro by’i Nairobi byahuje Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’iby’i Luanda byahuje Perezida Paul Kagame na Tshisekedi kimwe n’izindi nama zatanzwe n’imiryango mpuzamahanga nk’Umuryango w’Abibumbye, bose bagarutse ko hagomba kubaho ibiganiro.

Ikindi kandi cyasabwe, ni uko hagomba kurwanywa imitwe yose yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Gusa Guverinoma y’u Rwanda ishinja ubutegetsi bwa Congo kurenga ku byagiye byumvikanwaho ndetse n’ibyakunze gutangazwa na Perezida Felix Tshisekesi, ahubwo iki Gihugu kikaba giherutse kubura imirwano aho FARDC ifatanyije n’imitwe irimo FDLR baherutse kongera kugaba ibitero kuri M23.

Perezida Kagame yaganiriye na António Guterres nyuma y’amasaha macye, ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buhaye amasaha 48 Ambasaderi w’u Rwanda muri iki Gihugu, kuba atakihabarizwa.

Congo-Kinshasa ikomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, mu gihe u Rwanda na rwo rukomeje kuvuga ko iki Gihugu cy’igituranyi kiri gufasha umutwe wa FDLR kwicuma ugana mu Rwanda ngo uruhungabanyirize umutekano.

Kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022, Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze itangazo, ivuga ko yababajwe n’icyemezo cya Congo cyo kwirukana Ambasaderi warwo, ivuga ko inzego z’umutekano zarwo ziryamiye amajanja ku mupaka kugira ngo hatagira abawuhungabanya baturutse muri Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 17 =

Previous Post

Umunyarwanda byavuzwe ko yahawe inshingano na M23 yagize icyo abivugaho

Next Post

Mu guhangana n’ubucye bw’imodoka zitwara abagenzi muri Kigali hari ikindi cyakozwe

Related Posts

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu...

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

by radiotv10
16/09/2025
0

The Government of Rwanda has announced that by 2025, households with access to electricity have reached 85%, up from less...

IZIHERUKA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar
MU RWANDA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu guhangana n’ubucye bw’imodoka zitwara abagenzi muri Kigali hari ikindi cyakozwe

Mu guhangana n’ubucye bw’imodoka zitwara abagenzi muri Kigali hari ikindi cyakozwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.