Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwavuze ku cyizere cyo kuba Mushikiwabo yongera gutorerwa kuyobora OIF

radiotv10by radiotv10
19/11/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwavuze ku cyizere cyo kuba Mushikiwabo yongera gutorerwa kuyobora OIF
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo umaze imyaka ine ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), ni umukandida rukumbi uhatanira kuyobora uyu muryango mu yindi manda, bikaba bisobanuye ko byanga byakunda yongera gutorerwa uyu mwanya.

Ni amatora ateganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022, i Djerba muri Tunisie ahari kubera inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma byo mu muryango wa OIF.

U Rwanda rwari rwongeye gutanga Mushikiwabo nk’umukandida wo guhatanira manda ikurikira iyi ye irangiye, ndetse kugeza ubu akaba ari we mukandida rukumbi kuri uyu mwanya.

Biha amahirwe 100% ko Madamu Louise Mushikiwabo yongera gutorerwa kuyobora uyu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, muri manda ya kabiri akaba ari na yo ya nyuma.

Aratorwa mu nama iteganyijwe uyu munsi, iza kuba irimo abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma 31, barimo abaraye bageze muri Tunisie nka Perezida Paul Kagame waraye ahageze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame.

Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma irakurikira iy’Abaminisitiri bo mu Bihugu bya OIF yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2022, ku ruhande rw’u Rwanda yitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Agaruka ku kuba u Rwanda rwarongeye gutangamo Mushikiwabo umukandida, Dr Biruta avuga ko Mushikiwabo adashyigikiwe n’Ibihugu bya Afurika gusa, ahubwo ko n’ibindi Bihugu byo muri OIF bimushyikiye.

Ati “Twagiye tuganira n’Ibihugu bigize uyu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, bose bavugaga ko bishimiye ibyagezweho muri iyi manda ya mbere ya Madamu Louise Mushikiwabo, bakaba biteguye ko bamushyigikira ko yabona na manda ya kabiri.”

Dr Biruta avuga ko icyizere ari cyose ko Louise Mushikiwabo atorerwa kongera kuyobora OIF kuko nta mukandida bahatanye ndetse n’igihe cyo gutanga kandidatire kikaba cyararangiye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + eight =

Previous Post

Hamenyekanye icyemezo kitanejeje ku bakunzi b’agasembuye bazitabira icy’Isi

Next Post

IFOTO: Umuganga wafotowe ahetse umwana w’umurwayi yakoze benshi ku mutima

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

IZIHERUKA

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse
MU RWANDA

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

21/12/2025
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Umuganga wafotowe ahetse umwana w’umurwayi yakoze benshi ku mutima

IFOTO: Umuganga wafotowe ahetse umwana w’umurwayi yakoze benshi ku mutima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.