U Rwanda rwavuze ku cyizere cyo kuba Mushikiwabo yongera gutorerwa kuyobora OIF

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo umaze imyaka ine ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), ni umukandida rukumbi uhatanira kuyobora uyu muryango mu yindi manda, bikaba bisobanuye ko byanga byakunda yongera gutorerwa uyu mwanya.

Ni amatora ateganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022, i Djerba muri Tunisie ahari kubera inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma byo mu muryango wa OIF.

Izindi Nkuru

U Rwanda rwari rwongeye gutanga Mushikiwabo nk’umukandida wo guhatanira manda ikurikira iyi ye irangiye, ndetse kugeza ubu akaba ari we mukandida rukumbi kuri uyu mwanya.

Biha amahirwe 100% ko Madamu Louise Mushikiwabo yongera gutorerwa kuyobora uyu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, muri manda ya kabiri akaba ari na yo ya nyuma.

Aratorwa mu nama iteganyijwe uyu munsi, iza kuba irimo abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma 31, barimo abaraye bageze muri Tunisie nka Perezida Paul Kagame waraye ahageze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame.

Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma irakurikira iy’Abaminisitiri bo mu Bihugu bya OIF yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2022, ku ruhande rw’u Rwanda yitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Agaruka ku kuba u Rwanda rwarongeye gutangamo Mushikiwabo umukandida, Dr Biruta avuga ko Mushikiwabo adashyigikiwe n’Ibihugu bya Afurika gusa, ahubwo ko n’ibindi Bihugu byo muri OIF bimushyikiye.

Ati Twagiye tuganira nIbihugu bigize uyu muryango wIbihugu bikoresha ururimi rwIgifaransa, bose bavugaga ko bishimiye ibyagezweho muri iyi manda ya mbere ya Madamu Louise Mushikiwabo, bakaba biteguye ko bamushyigikira ko yabona na manda ya kabiri.

Dr Biruta avuga ko icyizere ari cyose ko Louise Mushikiwabo atorerwa kongera kuyobora OIF kuko nta mukandida bahatanye ndetse n’igihe cyo gutanga kandidatire kikaba cyararangiye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru