Hamenyekanye icyemezo kitanejeje ku bakunzi b’agasembuye bazitabira icy’Isi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yatangaje ko kuri stade zizakinirwaho imikino y’Igikombe cy’Isi ndetse no mu nkengero zazo, hatazacuruzwa inzoga ku bafana.

Byari bimaze iminsi bivugwa ko agasembuye katazemerwa kugurishwa ku bafana bazajya bajya kureba imikino y’Igikombe cy’Isi, ariko nta rwego rubifitiye ububasha rwari rwabyemeza.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2022, ni bwo hasohotse itangazo ryemeza iki cyemezo kibuza icuruzwa ry’agasembuye kuri za stade no mu nkengero zazo.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) itangaza ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ibiganiro byayihuje n’ubuyobozi bw’Igihugu cya Qatar kizakira igikombe cy’Isi kizatangira kuri iki Cyumweru.

Iri tangazo rivuga ko “Iki cyemezo kitagira ingaruka ku binyobwa bidasembuye ndetse ko bizakomeza kugurizwa kuri stade zose zizakinirwaho imikino y’Igikombe cy’Isi.”

Rikomeza rigira riti “Igihugu cyakiriye Igikombe cy’Isi na FIFA bazakomeza gukurikirana ko kuri stade ndetse no mu bice bizikikije hakomeza gufasha abantu kwishima kandi hubahirizwa amabwiriza.”

Igihugu cya Qatar cyakiriye iki Gikombe cy’Isi cyatwaye ingengo y’imari iremereye kurusha cyane ibindi byabanje, gisanzwe kigira amategeko n’amabwiriza akarishye agamije kurengera no gukomera ku muco n’imibereho by’abanyagihugu bacyo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru