Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu muryango uyobowe na Mushikiwabo Congo yongeye gushinja u Rwanda ibinyoma

radiotv10by radiotv10
19/11/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Mu muryango uyobowe na Mushikiwabo Congo yongeye gushinja u Rwanda ibinyoma
Share on FacebookShare on Twitter

Mu nama yahuje Abaminisitiri bo mu Bihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye gushinja u Rwanda ko rufasha M23, iy’u Rwanda ihita yibutsa ko ibi birego ari ibinyoma.

Guverinoma y’u Rwanda yakunze kuvuga kenshi ko ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bireba iki Gihugu ubwacyo kuko bishingiye ku ihohoterwa rikorerwa bamwe mu baturage b’iki Gihugu.

Gusa Congo Kinshasa yo yakunze kwirengagiza ibibazo byayo, ikabyegeka ku Rwanda, ivuga ko rufasha umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n’Igisirikare cya Congo cyamaze kwiyambaza imitwe yitwaje intwari irimo uw’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Mu bikorwa by’inama y’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) iri kubera i Djerba muri Tunisie, Guverinoma ya Congo yongeye kuzamura ibirego by’ibinyoma ku Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2022, ubwo Abaminisitiri bo mu Bihugu bigize uyu muryango, uwari uhagarariye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23.

Ni ibirego bitari kwihanganirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta wari muri iyi nama, wamaganye ibi birego.

Agaruka ku byo Congo yongeye gushinja u Rwanda, Dr Biruta yagize ati “Nta kintu gishya usibye ibisanzwe byo kuvuga ko M23 yateye hanyuma ko bashyigikiwe n’u Rwanda, ni byo birego byari Bihari.”

Dr Biruta akomeza agira ati “Nanjye rero nababwiye ko ikibazo cya M23 ari ikibazo cy’Abanyekongo kandi ko hari uburyo bwashyizweho n’akarere kugira ngo kibonerwe igisubizo.

Nanone nagarutse ku bijyanye n’ibivugwa muri iki gihe bijyanye no gutoteza abanyekongo bamwe, byumwihariko abakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda n’abo bita Abatutsi, ibyo byose nababwiye ko ari ibintu bigomba guhagurukira na byo bikabonerwa igisubizo.”

Minisitiri Biruta kandi yagaragarije abari muri iyi nama ko ibi bikorwa by’ihohoterwa bikorerwa bamwe mu Banyekongo byo kubaheza no kubatoteza, biba biganisha ku makimbirane n’intambara biri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 3 =

Previous Post

Hatahuwe umusore wibaga insinga ku mapiloni ngo azigurishe mu ‘njyamani’

Next Post

RDF yemeje ko umusirikare bikekwa ko ari uwa FARDC yarasiwe mu Rwanda

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
RDF yemeje ko umusirikare bikekwa ko ari uwa FARDC yarasiwe mu Rwanda

RDF yemeje ko umusirikare bikekwa ko ari uwa FARDC yarasiwe mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.