• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu muryango uyobowe na Mushikiwabo Congo yongeye gushinja u Rwanda ibinyoma

radiotv10by radiotv10
19/11/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Mu muryango uyobowe na Mushikiwabo Congo yongeye gushinja u Rwanda ibinyoma
Share on FacebookShare on Twitter

Mu nama yahuje Abaminisitiri bo mu Bihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye gushinja u Rwanda ko rufasha M23, iy’u Rwanda ihita yibutsa ko ibi birego ari ibinyoma.

Guverinoma y’u Rwanda yakunze kuvuga kenshi ko ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bireba iki Gihugu ubwacyo kuko bishingiye ku ihohoterwa rikorerwa bamwe mu baturage b’iki Gihugu.

Gusa Congo Kinshasa yo yakunze kwirengagiza ibibazo byayo, ikabyegeka ku Rwanda, ivuga ko rufasha umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n’Igisirikare cya Congo cyamaze kwiyambaza imitwe yitwaje intwari irimo uw’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Mu bikorwa by’inama y’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) iri kubera i Djerba muri Tunisie, Guverinoma ya Congo yongeye kuzamura ibirego by’ibinyoma ku Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2022, ubwo Abaminisitiri bo mu Bihugu bigize uyu muryango, uwari uhagarariye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23.

Ni ibirego bitari kwihanganirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta wari muri iyi nama, wamaganye ibi birego.

Agaruka ku byo Congo yongeye gushinja u Rwanda, Dr Biruta yagize ati “Nta kintu gishya usibye ibisanzwe byo kuvuga ko M23 yateye hanyuma ko bashyigikiwe n’u Rwanda, ni byo birego byari Bihari.”

Dr Biruta akomeza agira ati “Nanjye rero nababwiye ko ikibazo cya M23 ari ikibazo cy’Abanyekongo kandi ko hari uburyo bwashyizweho n’akarere kugira ngo kibonerwe igisubizo.

Nanone nagarutse ku bijyanye n’ibivugwa muri iki gihe bijyanye no gutoteza abanyekongo bamwe, byumwihariko abakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda n’abo bita Abatutsi, ibyo byose nababwiye ko ari ibintu bigomba guhagurukira na byo bikabonerwa igisubizo.”

Minisitiri Biruta kandi yagaragarije abari muri iyi nama ko ibi bikorwa by’ihohoterwa bikorerwa bamwe mu Banyekongo byo kubaheza no kubatoteza, biba biganisha ku makimbirane n’intambara biri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − seven =

Previous Post

Hatahuwe umusore wibaga insinga ku mapiloni ngo azigurishe mu ‘njyamani’

Next Post

RDF yemeje ko umusirikare bikekwa ko ari uwa FARDC yarasiwe mu Rwanda

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
RDF yemeje ko umusirikare bikekwa ko ari uwa FARDC yarasiwe mu Rwanda

RDF yemeje ko umusirikare bikekwa ko ari uwa FARDC yarasiwe mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.