Monday, September 9, 2024

Mu muryango uyobowe na Mushikiwabo Congo yongeye gushinja u Rwanda ibinyoma

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu nama yahuje Abaminisitiri bo mu Bihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye gushinja u Rwanda ko rufasha M23, iy’u Rwanda ihita yibutsa ko ibi birego ari ibinyoma.

Guverinoma y’u Rwanda yakunze kuvuga kenshi ko ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bireba iki Gihugu ubwacyo kuko bishingiye ku ihohoterwa rikorerwa bamwe mu baturage b’iki Gihugu.

Gusa Congo Kinshasa yo yakunze kwirengagiza ibibazo byayo, ikabyegeka ku Rwanda, ivuga ko rufasha umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n’Igisirikare cya Congo cyamaze kwiyambaza imitwe yitwaje intwari irimo uw’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Mu bikorwa by’inama y’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) iri kubera i Djerba muri Tunisie, Guverinoma ya Congo yongeye kuzamura ibirego by’ibinyoma ku Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2022, ubwo Abaminisitiri bo mu Bihugu bigize uyu muryango, uwari uhagarariye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23.

Ni ibirego bitari kwihanganirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta wari muri iyi nama, wamaganye ibi birego.

Agaruka ku byo Congo yongeye gushinja u Rwanda, Dr Biruta yagize ati Nta kintu gishya usibye ibisanzwe byo kuvuga ko M23 yateye hanyuma ko bashyigikiwe nu Rwanda, ni byo birego byari Bihari.

Dr Biruta akomeza agira ati Nanjye rero nababwiye ko ikibazo cya M23 ari ikibazo cyAbanyekongo kandi ko hari uburyo bwashyizweho nakarere kugira ngo kibonerwe igisubizo.

Nanone nagarutse ku bijyanye nibivugwa muri iki gihe bijyanye no gutoteza abanyekongo bamwe, byumwihariko abakoresha ururimi rwIkinyarwanda nabo bita Abatutsi, ibyo byose nababwiye ko ari ibintu bigomba guhagurukira na byo bikabonerwa igisubizo.

Minisitiri Biruta kandi yagaragarije abari muri iyi nama ko ibi bikorwa by’ihohoterwa bikorerwa bamwe mu Banyekongo byo kubaheza no kubatoteza, biba biganisha ku makimbirane n’intambara biri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts