Monday, November 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Uwabikoze n’uburozi yabumpa- T.Bosebabireba yaturitse ararira avuga ku ifoto yateje sakwesakwe

radiotv10by radiotv10
25/11/2022
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
1
Uwabikoze n’uburozi yabumpa- T.Bosebabireba yaturitse ararira avuga ku ifoto yateje sakwesakwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’Indirimbo zaririmbiwe Imana, Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Theo Bosebabireba, yagaragaje intimba ubwo yavugaga ku mafoto aherutse gucicikana yasinziriye mu kabari bivugwa ko yari yaganjijwe n’inzoga, anasobanura intandaro y’ayo mafoto.

Uyu muhanzi uri mu bubatse izina cyane mu Rwanda mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mu minsi ishize hari amafoto amugaragaza yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yasinziriye mu kabari iruhande rwe hateretse icupa ry’inzoga.

Nyuma yuko hagiye hanze ayo mafoto, uyu muhanzi yashyize hanze amashusho asaba abantu kutayitaho, kuko kuyaha umwanya byaba ari ugupfusha ubusa umwanya wabo.

Ati “Kuva ku munsi ifoto yasohokeye kugera kuri uyu munsi, nta muntu urabinkubitira urushyi, nta n’urabintukira, ahubwo babimpera pole. Mbwire n’umuntu wabikoze ko yahombye.”

Avuga ko nubwo atazi intego y’uwakwirakwije ayo mafoto, ariko ko abashumba mu matorero anyuranye bakomeje kubimubwiraho.

Theo Bosebabireba avuga ko uwafashe ariya mafoto, yahengereye ubwo yafatwaga n’agatotsi avuye mu giterane yari yaririmbyemo, imvura ikagwa bakajya kugama muri kariya kabari yafotorewemo.

Avuga ko ikibabaje ari uko ibiterane ajyamo, aba ari no kwitanga kandi akagenda wenyine bityo ko iyo aza kuba ari kumwe n’undi muntu we wa hafi, atari gukorerwa biriya yakorewe.

Bosebabireba avuga ko uwabimukoreye n’uburozi yabumuha

Ageze kuri iyi ngingo y’umuntu wamufotoye, Theo Bosebabireba mu marira menshi, yagize ati “Umuntu wamfotoye yaza akaguca n’umutwe. Uriya muntu wamfotoye yaza akagusiga n’uburozi ku munwa usinziriye uri wenyine.”

Akomeza agira ati “Twugamye turi benshi, imvura ihise abantu barigendera. Wenda bafite n’ibindi, banagukuramo imyenda.”

Avuga ko icyatumye agatotsi kamwibira hariya bari bugamye, ari umunaniro yari afite, ati “Uzi ko igiterane nari mvuyemo nari naririmbye indirimbo zirenga 20, abantu bankomera bamvugiriza induru ngo kubita utababarira, ngo bukongera bugacya ariko ngiye ngenda njyenyine.”

Uyu muhanzi avuga ko uwakwirakwije ariya mafoto, byamuteye umutima mubi ku buryo agahinda byamuteye azakambukana no mu mwaka utaha wa 2023.

Uwamwifotorejeho ngo ni nyiri ako kabari
Yaturitse ararira

RADIOTV10

Comments 1

  1. Venant says:
    3 years ago

    NAHO warikuba unyoye inzonga Imana ntiyagushinja icaha , idini niryo ryagushinja icaha kuko idini ntituzi icaha icarico , ICO vitæ ingaruka y’icaha Nico idini yita icaha, hari icaha ni kameremuntu Nico caha , Theogene wibere amahoro

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 2 =

Previous Post

Mu rubanza rwa Prince Kid abatangabuhamya bitabye Urukiko hanamenyekana n’itariki azasomerwaho

Next Post

BREAKING: Zibura iminota M23 ifashe icyemezo gitunguranye kiri mu murongo w’ibyo yasabwe

Related Posts

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuhanzi w’umuraperi Kivumbi King uri mu bagezweho mu Rwanda, amakuru aremeza ko yamaze kwinjira mu nzu ifasha abahanzi ya 1:55...

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuhanzi Ngabonziza Augustin waririmbye indirimbo ‘Ancila’ yo hambere iri mu zakunzwe na benshi mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi. Uyu...

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

by radiotv10
02/11/2025
0

As the week draws to a close, many people rush into the weekend with long to-do lists, errands to run,...

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

by radiotv10
29/10/2025
0

Ange Niyonshuti Tricia, umugore w’umuhanzi Tom Close; yongeye kumwibutsa ko amukunda urutagereranywa, anamubwira ko amwifuriza kuramba kugeza igihe azabonera ubuvivi....

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

by radiotv10
28/10/2025
0

Kyra Nkezabera, who has Rwandan roots, is among the contestants for the Miss Belgium title. She is confident about her...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora
AMAHANGA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

03/11/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

03/11/2025
Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

03/11/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

03/11/2025
BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

03/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yafatiwe ibyemezo bikarishye birimo ibyo igomba gukora bigenzurwa na FARDC

BREAKING: Zibura iminota M23 ifashe icyemezo gitunguranye kiri mu murongo w’ibyo yasabwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.