Tuesday, December 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Uwafashwe mu gicuku avuye kwiba moto yanze kugorana avugisha ukuri

radiotv10by radiotv10
12/12/2022
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Rusizi: Uwafashwe mu gicuku avuye kwiba moto yanze kugorana avugisha ukuri
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 23 y’amavuko wafatiwe mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi saa saba z’ijoro, ari gusunika moto yari yibye agiye kuyishakira umukiliya, ahita abwiza ukuri Polisi ko ari iyo yibye ndetse ko yari afite gahunda yo kuyishakira umukiliya.

Uyu musore witwa Jean w’Amour wafashwe mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, tariki 10 Ukuboza 2022, yafatiwe mu Mudugudu wa Ruguti mu Kagari ka Kamanu mu Murenge wa Nyakabuye.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu musore yari ari gusunika moto yo mu bwoko twa TVS ifite ibirango bya RF 342, nyuma yo kuyiba.

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo yavuze ko uyu ukekwaho kwiba moto, yafashwe saa saba z’ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu.

Yagize ati “Twahawe amakuru n’umuturage wo mu Kagari ka Kamanu ko hari umuntu ugenda asunika moto bicyekwa ko ari iyo yibye. Polisi n’izindi nzego z’umutekano bihutiye kuhagera, moto irafatwa na nyirayo [uwayifatanywe] atabwa muri yombi.”
CIP Mucyo Rukundo yavuze ko uyu musore akimara gufatwa, yahise yemera ko ari iyo yibye mu rugo ruherereye mu Kagari ka Kiziba nyuma yuko nyirayo yari asize ayiparitse avuye mu kazi akajya kuryama, kandi ko yari afite gahunda yo kuyishakira umukiliya.
Nyuma yo gufashwa, uyu musore yahise ashyikirizwa Urwego rw’iIgihugu rw’ Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Nyakabuye kugira ngo iperereza rikomeze mu gihe moto yamaze gusubizwa nyirayo.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 166: Igihano ku cyaha cyo kwiba

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167: Impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba

Ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo:

1°  uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira;

2°  kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije;

3°  kwiba byakozwe n’umukozi wa Leta yishingikirije imirimo ye cyangwa umuntu ushinzwe imirimo iyo ari yo yose ifitiye abaturage akamaro;

4°  uwakoze icyaha yiyitiriye izina cyangwa yitwaje ibimenyetso biranga umukozi wa Leta cyangwa by’umuntu ushinzwe umurimo rusange ufitiye abaturage akamaro abeshya ko yabitumwe n’urwego rwa Leta;

5°  kwiba byakozwe nijoro;

6°  kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe (1).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five − 1 =

Previous Post

Umugore ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu akanamwanduza indwara yatanze Ibisobanuro bikemangwa

Next Post

Abanyekongo bahungiye mu Rwanda baramukiye mu myigaragambyo y’agahinda bagenera ubutumwa DRCongo

Related Posts

Ibirambuye ku mpanuka ikomeye yabereye muri Kigali igahitana abari mu kazi n’igikekwaho kuyitera

Ibirambuye ku mpanuka ikomeye yabereye muri Kigali igahitana abari mu kazi n’igikekwaho kuyitera

by radiotv10
02/12/2025
0

Impanuka yabereye ahazwi nka ‘Peyaje ’ mu mujyi wa Kigali, yahitanye ubuzima bw’abantu bane, aho bikekwa ko yatewe no kuba...

Kigali: Uwacunze umumotari agiye kugura icyo kurya akamwiba moto ntiyarenze umutaru

Kigali: Uwacunze umumotari agiye kugura icyo kurya akamwiba moto ntiyarenze umutaru

by radiotv10
02/12/2025
0

Umugabo w’imyaka 45 y’amavuko yafatiwe mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo kwiba...

Perezidansi ya America yavuze ku masezerano ategerejwe gusinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi

Perezidansi ya America yavuze ku masezerano ategerejwe gusinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi

by radiotv10
02/12/2025
0

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America, byatangaje ko kuri uyu wa Kane Donald Trump yakira Perezida w’u...

Icyakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye abaturage bo mu gace kamwe mu Rwanda

Icyakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye abaturage bo mu gace kamwe mu Rwanda

by radiotv10
02/12/2025
0

Nyuma y’igisa n’igitero cyagabwe n’itsinda ry’insoresore zari zitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro ku manywa y’ihangu mu Murenge wa Kabacuzi mu...

Amasezerano azasinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi yashoboka mbere yuko 2025 irangira?-Min.Nduhungirehe yabivuzeho

Eng.-White House confirms expected Peace Agreement to be signed by Presidents Kagame and Tshisekedi

by radiotv10
02/12/2025
0

The office of the President of the United States has announced that this Thursday, Donald Trump will host the President...

IZIHERUKA

Abijanditse mu gikunze kuvugwaho kwica ruhago Nyarwanda bategujwe ikibategereje bidatinze
FOOTBALL

Abijanditse mu gikunze kuvugwaho kwica ruhago Nyarwanda bategujwe ikibategereje bidatinze

by radiotv10
02/12/2025
0

Minisitiri w’Ingabo mu Gihugu kimwe muri Afurika yeguye hatangazwa impamvu inyuranye n’ikekwa

Minisitiri w’Ingabo mu Gihugu kimwe muri Afurika yeguye hatangazwa impamvu inyuranye n’ikekwa

02/12/2025
Ibirambuye ku mpanuka ikomeye yabereye muri Kigali igahitana abari mu kazi n’igikekwaho kuyitera

Ibirambuye ku mpanuka ikomeye yabereye muri Kigali igahitana abari mu kazi n’igikekwaho kuyitera

02/12/2025
Eng.-Nigeria’s Defence Minister resigns, citing health reasons

Eng.-Nigeria’s Defence Minister resigns, citing health reasons

02/12/2025
Kigali: Uwacunze umumotari agiye kugura icyo kurya akamwiba moto ntiyarenze umutaru

Kigali: Uwacunze umumotari agiye kugura icyo kurya akamwiba moto ntiyarenze umutaru

02/12/2025
Perezidansi ya America yavuze ku masezerano ategerejwe gusinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi

Perezidansi ya America yavuze ku masezerano ategerejwe gusinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi

02/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanyekongo bahungiye mu Rwanda baramukiye mu myigaragambyo y’agahinda bagenera ubutumwa DRCongo

Abanyekongo bahungiye mu Rwanda baramukiye mu myigaragambyo y’agahinda bagenera ubutumwa DRCongo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abijanditse mu gikunze kuvugwaho kwica ruhago Nyarwanda bategujwe ikibategereje bidatinze

Minisitiri w’Ingabo mu Gihugu kimwe muri Afurika yeguye hatangazwa impamvu inyuranye n’ikekwa

Ibirambuye ku mpanuka ikomeye yabereye muri Kigali igahitana abari mu kazi n’igikekwaho kuyitera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.