Friday, December 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye igihano cyakatiwe uwishe murumuna we bapfuye 100Frw wari watanze ibisobanuro byibajijweho

radiotv10by radiotv10
15/12/2022
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hamenyekanye igihano cyakatiwe uwishe murumuna we bapfuye 100Frw wari watanze ibisobanuro byibajijweho
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma wari ukurikiranyweho kwica murumuna we wo kwa Se wabo akamuca umutwe bapfuye igiceri cya 100Frw, akisobanura avuga ko asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe, yahamijwe icyaha cyo kwica biturutse ku bushake, akatirwa gufungwa burundu.

Uwineza Janvier wo mu Mudugudu wa Nyakagezi mu Kagari ka Birenga mu Murenge wa Kazo, yari ukurikiranyweho kwica murumuna we wo kwa Se wabo witwa Ntacyobazi bapfuye 100 Frw ubwo bakinaga urusimbi ruzwi nk’ikiryabarezi ndetse bari biriwe basangira inzoga.

Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishije uru rubanza rwabaye mu cyumweru gishize twakurikiranye nka RADIOTV10, rwasomye icyemezo cyarwo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ukuboza 2022, rwemeza ko Uwineza Janvier ahamwa n’icyaha cyo kwica biturutse ku bushake, rumukatira gufungwa burundu.

Ubwo Umucamanza yasomaga iki cyemezo, yagarutse ku byaburanyweho mu rubanza rwabereye mu ruhame imbere y’imbaga y’abaturage, avuga ko uregwa yakoze kiriya cyaha cy’ubwicanyi ku bushake kuko yagiye kuzana umuhoro mu rugo agamije kwica nyakwigendera.

Umucamanza wagaragaje ingingo yo mu itegeko ryerekeye ibimenyetso n’itangwa ryabyo, yagize ati “Urukiko rurasanga Uwineza Janvier nta kimenyetso yatanze mu rukiko kivuguruza ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha byerekana ko atakoze icyaha aregwa ahubwo Urukiko rusanga icyaha aregwa yaragikoze.”

Umucamanza yakomeje agira ati “Rwemeje ko Uwineza ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi bututse ku bushake; ruhanishije Uwineza igihano cy’igifungo cya burundu.”

Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwari bwagaragarije Urukiko ko uregwa yakoranye iki cyaha ubugome ndengakamere bwo kwica uyu murumuna we wo kwa se wabo, akamutema inshuro zirenze imwe akoresheje umuhoro.

Bwari bwasabye Urukiko guhamya uyu mugabo icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, rukamukatira gufungwa burundu.

Uregwa we yireguraga yemera ko yatemye nyakwigendera koko ariko ko atari yabigambiriye ahubwo ko yabitewe n’uburwayi afite bwo mu mutwe ndetse n’ubusinzi bw’inzoga yari yanyoye, agasaba Umucamaza kumugirira ikigongwe.

Gusa Ubushinjacyaha bwavugaga ko icyemezo cyari cyagaragajwe n’uregwa ko arwaye mu mutwe kitatanzwe na muganga ubifitiye ububasha ahubwo ko ari icyemezo cy’uburwayi busanzwe.

Umushinjacyaha kandi yavugaga ko ibyatangazwaga n’uregwa ko ibyo yakoze yabitewe n’ubusinzi n’umujinya bitari mu mpamvu nyoroshyacyaha ahubwo ko byaba ari impamvu zikomeza icyaha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × two =

Previous Post

Perezida Kagame na Ndayishimiye bicaranye mu nama ya EAC itagaragayemo Tshisekedi

Next Post

Ukraine yatangaje inkuru nziza ku Munyarwanda ufite ubwenegihugu bwa America wari ufunzwe n’u Burusiya

Related Posts

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

by radiotv10
26/12/2025
0

Mu busabane bwa Noheli Gianni Infantino, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yagiranye n’abakiri bato bafite impano muri uyu...

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi
MU RWANDA

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

by radiotv10
26/12/2025
0

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

26/12/2025
Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

26/12/2025
Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

26/12/2025
Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

26/12/2025
Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

26/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ukraine yatangaje inkuru nziza ku Munyarwanda ufite ubwenegihugu bwa America wari ufunzwe n’u Burusiya

Ukraine yatangaje inkuru nziza ku Munyarwanda ufite ubwenegihugu bwa America wari ufunzwe n’u Burusiya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.