Tuesday, April 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye igihano cyakatiwe uwishe murumuna we bapfuye 100Frw wari watanze ibisobanuro byibajijweho

radiotv10by radiotv10
15/12/2022
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hamenyekanye igihano cyakatiwe uwishe murumuna we bapfuye 100Frw wari watanze ibisobanuro byibajijweho
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma wari ukurikiranyweho kwica murumuna we wo kwa Se wabo akamuca umutwe bapfuye igiceri cya 100Frw, akisobanura avuga ko asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe, yahamijwe icyaha cyo kwica biturutse ku bushake, akatirwa gufungwa burundu.

Uwineza Janvier wo mu Mudugudu wa Nyakagezi mu Kagari ka Birenga mu Murenge wa Kazo, yari ukurikiranyweho kwica murumuna we wo kwa Se wabo witwa Ntacyobazi bapfuye 100 Frw ubwo bakinaga urusimbi ruzwi nk’ikiryabarezi ndetse bari biriwe basangira inzoga.

Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishije uru rubanza rwabaye mu cyumweru gishize twakurikiranye nka RADIOTV10, rwasomye icyemezo cyarwo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ukuboza 2022, rwemeza ko Uwineza Janvier ahamwa n’icyaha cyo kwica biturutse ku bushake, rumukatira gufungwa burundu.

Ubwo Umucamanza yasomaga iki cyemezo, yagarutse ku byaburanyweho mu rubanza rwabereye mu ruhame imbere y’imbaga y’abaturage, avuga ko uregwa yakoze kiriya cyaha cy’ubwicanyi ku bushake kuko yagiye kuzana umuhoro mu rugo agamije kwica nyakwigendera.

Umucamanza wagaragaje ingingo yo mu itegeko ryerekeye ibimenyetso n’itangwa ryabyo, yagize ati “Urukiko rurasanga Uwineza Janvier nta kimenyetso yatanze mu rukiko kivuguruza ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha byerekana ko atakoze icyaha aregwa ahubwo Urukiko rusanga icyaha aregwa yaragikoze.”

Umucamanza yakomeje agira ati “Rwemeje ko Uwineza ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi bututse ku bushake; ruhanishije Uwineza igihano cy’igifungo cya burundu.”

Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwari bwagaragarije Urukiko ko uregwa yakoranye iki cyaha ubugome ndengakamere bwo kwica uyu murumuna we wo kwa se wabo, akamutema inshuro zirenze imwe akoresheje umuhoro.

Bwari bwasabye Urukiko guhamya uyu mugabo icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, rukamukatira gufungwa burundu.

Uregwa we yireguraga yemera ko yatemye nyakwigendera koko ariko ko atari yabigambiriye ahubwo ko yabitewe n’uburwayi afite bwo mu mutwe ndetse n’ubusinzi bw’inzoga yari yanyoye, agasaba Umucamaza kumugirira ikigongwe.

Gusa Ubushinjacyaha bwavugaga ko icyemezo cyari cyagaragajwe n’uregwa ko arwaye mu mutwe kitatanzwe na muganga ubifitiye ububasha ahubwo ko ari icyemezo cy’uburwayi busanzwe.

Umushinjacyaha kandi yavugaga ko ibyatangazwaga n’uregwa ko ibyo yakoze yabitewe n’ubusinzi n’umujinya bitari mu mpamvu nyoroshyacyaha ahubwo ko byaba ari impamvu zikomeza icyaha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × five =

Previous Post

Perezida Kagame na Ndayishimiye bicaranye mu nama ya EAC itagaragayemo Tshisekedi

Next Post

Ukraine yatangaje inkuru nziza ku Munyarwanda ufite ubwenegihugu bwa America wari ufunzwe n’u Burusiya

Related Posts

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Saving on Bank vs Saving on Mobile Money: Which Is Better?

by radiotv10
14/04/2026
0

In today’s fast-moving digital economy, saving money is no longer limited to traditional banking. With the rise of mobile financial...

Gisagara: Ubuhamya bw’amateka ashaririye y’ubwicanyi bwakorewe ku cyuzi kiciwemo Abatutsi barenga ibihumbi 25

Gisagara: Ubuhamya bw’amateka ashaririye y’ubwicanyi bwakorewe ku cyuzi kiciwemo Abatutsi barenga ibihumbi 25

by radiotv10
14/04/2026
0

Mu gihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara barokokeye mu cyahoze ari...

13/04/1994: Ahari ahantu hatagatifu hakomeje gutinyukwa n’abicanyi,…Ibyaranze itariki nk’iyi

13/04/1994: Ahari ahantu hatagatifu hakomeje gutinyukwa n’abicanyi,…Ibyaranze itariki nk’iyi

by radiotv10
13/04/2026
0

Tariki 13 Mata 1994, umunsi uremeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, waranzwe n’iyicwa ry’Abatutsi ryakorewe ahiganjemo muri za Kiliziya zafatwaga nk’inzu...

Rusizi: Ubuhamya ku iyicwa ry’Abatutsi biciwe mu rusengero rwa ADEPR bari bahungiyemo bizeye ko ntawatinyuka kahabicira

Rusizi: Ubuhamya ku iyicwa ry’Abatutsi biciwe mu rusengero rwa ADEPR bari bahungiyemo bizeye ko ntawatinyuka kahabicira

by radiotv10
13/04/2026
0

Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abaturage bo mu Murenge wa Giheke mu cyahoze...

Keeping History Honest: Why Rwandan Youth Must Speak Up

Keeping History Honest: Why Rwandan Youth Must Speak Up

by radiotv10
13/04/2026
0

Every year, during the commemoration of the 1994 Genocide against the Tutsi, Rwanda pauses to remember, reflect, and honor the...

IZIHERUKA

Money or Passion: What should we follow in 2025?
MU RWANDA

Saving on Bank vs Saving on Mobile Money: Which Is Better?

by radiotv10
14/04/2026
0

Gisagara: Ubuhamya bw’amateka ashaririye y’ubwicanyi bwakorewe ku cyuzi kiciwemo Abatutsi barenga ibihumbi 25

Gisagara: Ubuhamya bw’amateka ashaririye y’ubwicanyi bwakorewe ku cyuzi kiciwemo Abatutsi barenga ibihumbi 25

14/04/2026
Igisubizo Papa Leo XIV yahaye Trump wamuvuzeho amagambo amwibasira

Igisubizo Papa Leo XIV yahaye Trump wamuvuzeho amagambo amwibasira

13/04/2026
Eng.-Latest Update on AFC/M23 and DR Congo Government’s First Talks in Europe

Eng.-Latest Update on AFC/M23 and DR Congo Government’s First Talks in Europe

13/04/2026
Amakuru avugwa ku biganiro hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo bibera bwa mbere i Burayi

Amakuru avugwa ku biganiro hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo bibera bwa mbere i Burayi

13/04/2026
13/04/1994: Ahari ahantu hatagatifu hakomeje gutinyukwa n’abicanyi,…Ibyaranze itariki nk’iyi

13/04/1994: Ahari ahantu hatagatifu hakomeje gutinyukwa n’abicanyi,…Ibyaranze itariki nk’iyi

13/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ukraine yatangaje inkuru nziza ku Munyarwanda ufite ubwenegihugu bwa America wari ufunzwe n’u Burusiya

Ukraine yatangaje inkuru nziza ku Munyarwanda ufite ubwenegihugu bwa America wari ufunzwe n’u Burusiya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Saving on Bank vs Saving on Mobile Money: Which Is Better?

Gisagara: Ubuhamya bw’amateka ashaririye y’ubwicanyi bwakorewe ku cyuzi kiciwemo Abatutsi barenga ibihumbi 25

Igisubizo Papa Leo XIV yahaye Trump wamuvuzeho amagambo amwibasira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.