Thursday, December 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Byamenyekanye ko Fuso yakoze impanuka ikomeye yanagonze imodoka yarimo uwabaye Minisitiri

radiotv10by radiotv10
20/12/2022
in MU RWANDA
0
Kigali: Byamenyekanye ko Fuso yakoze impanuka ikomeye yanagonze imodoka yarimo uwabaye Minisitiri
Share on FacebookShare on Twitter

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali habaye impanuka ikomeye y’imodoka bwo mu bwoko bwa Fuso yagonze ibintu bitandukanye nk’inzu n’ibinyabiziga birimo imodoka yari irimo uwabaye Minisitiri mu Rwanda, Imana ikinga akaboko.

Ni impanuka yabereye mu Mudugudu wa Zindiro mu Kagari ka Kinyaga mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, aho imodoka ya Fuso bivugwa ko yacitse feri igasekura ibyari biyiri imbere birimo inzu z’ubucuruzi ndetse n’ibinyabiziga.

Amakuru yaje kumenyekana ni uko iyi Fuso yanagonze imodoka yarimo Tharcisse Karugarama wabaye Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, gusa we akaba atagize icyo aba nkuko tubikesha ikinyamakuru Igihe.

Iyi Fuso yakoze impanuka, yaturukaga ahazwi nko kwa Nayinzira, yacitse feri mu muhanda umanuka cyane, igenda igonga ibyo yasangaga mu cyerekezo yerecyezagamo ari na bwo yazaga kuruhukira kuri iyo nzu y’ubucuruzi.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iyi mpanuka yaguyemo umuntu umwe, ikomerekeramo abandi 10, gusa ubwo Polisi yageraga ahabereye iyi mpanuka, umushoferi ndetse na kigingi bari bataraboneka, bikaba byakekwaga ko bari barengeye n’ibyari bipakiwe n’iyi modoka.

SSP René Irere, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, yatangaje ko iyi mpanuka yabaye saa kumi n’ebyiri na mirongo itanu n’itatu (18:53’).

Yavuze ko iyi kamyo yo mu bwoko bwa Fuso yari iturutse Bumbogo ipakiye amabuye, ikaba yagize ibibazo bya tekiniki byo kubura feri ikabanza kugonga imodoka yo mu bwoko bwa Jeep.

Avuga ku bahitanywe n’iyi mpanuka ubwo yari ikimara kuba, SSP René Irere yagize ati “Kugeza ubu abo tuzi bitabye Imana ni umwe, umudamu witwa Anisia, hakomeretse abagera ku icumi bajyanywe ku bitaro bitandukanye harimo ibya Kibagabaga no ku Bigo Nderabuzima harimo ibya Remera.”

SSP René Irere agaruka ku byatangajwe n’abatuye muri aka gace kabereyemo impanuka ko uyu muhanda ukwiye gushyirwamo uburyo bwo kugabanya umuvuduko w’ibinyabiziga buzwi nka Dos d’ane, yavuze ko Polisi igiye kubiganiraho n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) kugira ngo harebwe icyakorwa.

Fuso yagoze ibintu bitandukanye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × three =

Previous Post

Umurundi asimbuye Umunyarwanda ku mwanya ukomeye muri EAC

Next Post

Huye: Umukobwa ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu yasobanuye uko yabigenje

Related Posts

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

by radiotv10
11/12/2025
0

Abantu 15 barimo abaganga, n’abanyamuryango b’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI), bakuriranyweho kunyereza amafaranga y’iki Kigo, aho batahuwe ubwo...

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

by radiotv10
11/12/2025
0

Umukozi ushinzwe imyirwarire y’abanyeshuri mu ishuri rya Saint Trinité de Ruhango riherereye mu Karere ka Ruhango, yatawe muri yombi n’Urwego...

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yavuze gihamya ibeshyuza ababeshye ko hari bombe zavuye Bugarama zarashwe Kamanyola

by radiotv10
11/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko abazamuye ibirego by’ibinyoma bivuga ko hari ibisasu byarashwe muri Kamanyola biturutse...

Ibizamini bya Leta: Imitsindire muri ‘O Level’ yasubiye inyuma, muri ‘Primaire’ irazamuka

Hagaragajwe impamvu zituma amashuri y’i Kigali adatsindisha bishimishije mu bizamini bya Leta

by radiotv10
11/12/2025
0

Mu nama nyunguranabitekerezo yahurije hamwe inzego z’uburezi mu Mujyi wa Kigali, haganiriwe ku mpamvu zituma amashuri yo muri uyu Mujyi...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

by radiotv10
10/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko Umupolisi wo mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, yarashe abantu babiri barimo Umu-DASSO...

IZIHERUKA

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda
MU RWANDA

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

by radiotv10
11/12/2025
0

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

11/12/2025
Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

11/12/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

11/12/2025
Amakuru mashya: Ibya Rayon byongeye gusubirwamo abayobozi bose bakurwaho hahita hatangazwa ab’inzibacyuho

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon yatanze umucyo ku bibaza ku hazaza h’ikipe

11/12/2025
Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yavuze gihamya ibeshyuza ababeshye ko hari bombe zavuye Bugarama zarashwe Kamanyola

11/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura

Huye: Umukobwa ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu yasobanuye uko yabigenje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.