Monday, May 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Impundu zigiye kuvuga mu rugo rw’Umuhanzikazi wa Gospel ukomeye mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
27/12/2022
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
7
Impundu zigiye kuvuga mu rugo rw’Umuhanzikazi wa Gospel ukomeye mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Uwiteka, Aline Gahongayire, yagaragaje ko atwite inda yenda kuvuka, asaba abakunzi be kuzamufasha mu kuzamura amashimwe.

Uyu muhanzikazi uri mu baza ku isonga mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp, yifashishije ifoto imugaragaza akuriwe ndetse yifashe ku nda.

Iyi foto yayiherekesheje ubutumwa bugira buti “Abazumva iyo nkuru bazafatanya gushima Imana itarambirwa kugira neza.”

Aline Gahongayire usanzwe azwi no mu bikorwa by’urukundo byo gufasha abana batishoboye, mu ntangiro z’uyu mwaka yari yatangaje ko ari mu rukundo rushya nyuma yuko adahiriwe n’urushako dore ko umugabo bari barashakanye ari we Gahima Gabriel, baje gutandukana.

Uyu muhanzikazi ndetse n’uyu mugabo we batandukanye, bari banabyaye umwana muri Nzeri 2014 wari n’imfura y’uyu muhanzikazi ariko yitaba Imana akivuka.

Ni inkuru yashenguye benshi basanzwe bakunda uyu muhanzikazi byumwihariko kuri we bimusigira igikomere cyo kuba yarapfushije imfura ye.

Uyu muhanzikazi kandi yongeye kunyura mu bindi bigeragezo byo gutandukana n’umugabo we Gahima bahawe gatanya mu kwezi k’Ugushyingo 2017, buri umwe akiyemeza kunyura inzira ye.

Aline Gahongayire utakunze kwerura ngo avuge icyatumye atandukana n’umugabo we, yagiye avuga ko ubwo barambagizanyaga yabonaga ari intama y’Imana ndetse abantu benshi bakamumubuza bamubwira ko ari umunyangeso mbi, ariko urukundo rukamuhuma amaso, we akumva ko ibyo ari iby’amagambo.

RADIOTV10

Comments 7

  1. Ivan says:
    3 years ago

    Biratanga shusho ki, k’umuhanzikazi was Gospel kuba atwite inda ntamugabo wemewe n’amategeko uzwi afite, s’igisebo ?

    Reply
    • Ael says:
      3 years ago

      I byose harikibazo kirimo?nonese urashakako inda ayikuramo? Bikiramariya ko yabyaye Yezu yari afite umugabo,,mureke tubeho gisirimu rwose,,tuve mumitekerereze ishaje,,,,ubwoc ishusho ushaka kuvuga niyihe

      Reply
      • Tony jacky says:
        3 years ago

        Yego rata wowe uravug ukuri nibamureke yibyarire mugihe agiriwe uwomugisha abana nimpano itangwa nimana

        Reply
  2. Emmanuel says:
    3 years ago

    Ubu ntibishobokako Aline ashaka kumva comment abantu bashyiraho muzi nkumukozi w’Imana rwose ntabwo yaba atwite kdi ntamugabo afite byaba Ari agahoma munwa

    Reply
  3. John bosco says:
    3 years ago

    Nonese ubwo niba ntamugabo afite muburyo bw’amategeko no muburyo bw’itorero
    Ubwo ntatwite ikinyendaro?? Ubwo se si Umusambanyi??
    Ndikubaza ntimunyumve nabi

    Reply
    • Emmanuel says:
      3 years ago

      Ikibazo cyawe gifite ishingiro. Niba atwite ntamugabo afite ni IKIMWZRO.
      Ni byabindi nyine byo muminsi ya nyuma.

      Reply
  4. Sevda says:
    3 years ago

    Icyampa mukareka gucira imanza uwo mumana ni ikinyemdaro.se haruwo atwitiye kwase na nyina ntamutwitiye munzu iwe arinda aba ikinyendaro.se yarakiri umukobwa uri iwabo kuburyo byita ko akojeje ababyeyi isoni reka mbabwire urebye nuko ingo zubu ziruhije abagore na abagabo aho kuba umwe babaye nka hsdui uwabasha yakwibyarira.adashatse kuko icyumuntu nicyo yibarutse abo wibarutse nibo baba abawe murekere aho rero kuko mwe mumwita umusambanyi mukamwitira umwana ikinyendaro abo mumaze gukuzamo inda nibenshi abo mumaze gucurira muri.cindom nibihumbi nagahumbi nkanswe we ukeneye kubyara uziko mushobora kugira umuntu ingumba kugahato

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + sixteen =

Previous Post

America iributsa ko hari Umunyarwanda ukekwaho Jenoside washyiriweho Miliyari 5Frw utarafatwa

Next Post

Rutsiro: Yapfiriye mu murima ku mpamvu y’amaherere asiga uruhinja rw’amezi 6

Related Posts

Small Health Habits That Are Quietly Costing You More Than You Think

Small Health Habits That Are Quietly Costing You More Than You Think

by radiotv10
25/05/2026
0

Most people think about health and money as two separate conversations. Health is about what you eat, how much you...

DJ Pinky wagaragaye mu ifoto nkorano ateruye abanyamakuru KNC na Mutabaruka yasekewe n’amahirwe

DJ Pinky wagaragaye mu ifoto nkorano ateruye abanyamakuru KNC na Mutabaruka yasekewe n’amahirwe

by radiotv10
23/05/2026
0

Umuvangamiziki DJ Pinky uri mu bagezweho mu Rwanda, nyuma yo kugaragara mu ifoto nkorano ateruye abanyamakuru KNC na Mutabaruka, yagizwe...

The Difference Between Resting and Wasting Your Weekend

The Difference Between Resting and Wasting Your Weekend

by radiotv10
23/05/2026
0

Not all time off is rest. Sometimes a whole weekend passes, and you still feel tired, not because you were...

Emelyne wamamaye ku mbuga nkoranyambaga yeruriye abantu ingeso zari zaramubase

Emelyne wamamaye ku mbuga nkoranyambaga yeruriye abantu ingeso zari zaramubase

by radiotv10
22/05/2026
0

Kwizera Emelyne wamamaye nka ‘Ishanga’ wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko yari yarabaswe n’ingeso zirimo ubusambanyi, ariko ubu yamaze...

Amakuru mashya: Hatangajwe ibyaha Eric Semuhungu akurikiranyweho

Impamvu urubanza rwa Eric Semuhungu rwashyizwe mu muhezo

by radiotv10
21/05/2026
0

Urubanza rw’ubujurire ku ifungwa rya Eric Semuhungu ukurikiranyweho ibyaha bishingiye ku gusambanya abahungu bagenzi be, rwashyizwe mu muhezo ku mpamvu...

IZIHERUKA

RUHANGO: RBC ivuga ko amaraso aramutse agurishijwe nta mu rwayi wakwigondera ikiguzi
MU RWANDA

Umwe muri babiri bafatiwe mu bujura bw’ihene yarashwe ahita apfa

by radiotv10
25/05/2026
0

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

25/05/2026
Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

25/05/2026
Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

25/05/2026
Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

25/05/2026
Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

25/05/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rutsiro: Yapfiriye mu murima ku mpamvu y’amaherere asiga uruhinja rw’amezi 6

Rutsiro: Yapfiriye mu murima ku mpamvu y’amaherere asiga uruhinja rw’amezi 6

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwe muri babiri bafatiwe mu bujura bw’ihene yarashwe ahita apfa

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.