Friday, September 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Impundu zigiye kuvuga mu rugo rw’Umuhanzikazi wa Gospel ukomeye mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
27/12/2022
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
7
Impundu zigiye kuvuga mu rugo rw’Umuhanzikazi wa Gospel ukomeye mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Uwiteka, Aline Gahongayire, yagaragaje ko atwite inda yenda kuvuka, asaba abakunzi be kuzamufasha mu kuzamura amashimwe.

Uyu muhanzikazi uri mu baza ku isonga mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp, yifashishije ifoto imugaragaza akuriwe ndetse yifashe ku nda.

Iyi foto yayiherekesheje ubutumwa bugira buti “Abazumva iyo nkuru bazafatanya gushima Imana itarambirwa kugira neza.”

Aline Gahongayire usanzwe azwi no mu bikorwa by’urukundo byo gufasha abana batishoboye, mu ntangiro z’uyu mwaka yari yatangaje ko ari mu rukundo rushya nyuma yuko adahiriwe n’urushako dore ko umugabo bari barashakanye ari we Gahima Gabriel, baje gutandukana.

Uyu muhanzikazi ndetse n’uyu mugabo we batandukanye, bari banabyaye umwana muri Nzeri 2014 wari n’imfura y’uyu muhanzikazi ariko yitaba Imana akivuka.

Ni inkuru yashenguye benshi basanzwe bakunda uyu muhanzikazi byumwihariko kuri we bimusigira igikomere cyo kuba yarapfushije imfura ye.

Uyu muhanzikazi kandi yongeye kunyura mu bindi bigeragezo byo gutandukana n’umugabo we Gahima bahawe gatanya mu kwezi k’Ugushyingo 2017, buri umwe akiyemeza kunyura inzira ye.

Aline Gahongayire utakunze kwerura ngo avuge icyatumye atandukana n’umugabo we, yagiye avuga ko ubwo barambagizanyaga yabonaga ari intama y’Imana ndetse abantu benshi bakamumubuza bamubwira ko ari umunyangeso mbi, ariko urukundo rukamuhuma amaso, we akumva ko ibyo ari iby’amagambo.

RADIOTV10

Comments 7

  1. Ivan says:
    3 years ago

    Biratanga shusho ki, k’umuhanzikazi was Gospel kuba atwite inda ntamugabo wemewe n’amategeko uzwi afite, s’igisebo ?

    Reply
    • Ael says:
      3 years ago

      I byose harikibazo kirimo?nonese urashakako inda ayikuramo? Bikiramariya ko yabyaye Yezu yari afite umugabo,,mureke tubeho gisirimu rwose,,tuve mumitekerereze ishaje,,,,ubwoc ishusho ushaka kuvuga niyihe

      Reply
      • Tony jacky says:
        3 years ago

        Yego rata wowe uravug ukuri nibamureke yibyarire mugihe agiriwe uwomugisha abana nimpano itangwa nimana

        Reply
  2. Emmanuel says:
    3 years ago

    Ubu ntibishobokako Aline ashaka kumva comment abantu bashyiraho muzi nkumukozi w’Imana rwose ntabwo yaba atwite kdi ntamugabo afite byaba Ari agahoma munwa

    Reply
  3. John bosco says:
    3 years ago

    Nonese ubwo niba ntamugabo afite muburyo bw’amategeko no muburyo bw’itorero
    Ubwo ntatwite ikinyendaro?? Ubwo se si Umusambanyi??
    Ndikubaza ntimunyumve nabi

    Reply
    • Emmanuel says:
      3 years ago

      Ikibazo cyawe gifite ishingiro. Niba atwite ntamugabo afite ni IKIMWZRO.
      Ni byabindi nyine byo muminsi ya nyuma.

      Reply
  4. Sevda says:
    3 years ago

    Icyampa mukareka gucira imanza uwo mumana ni ikinyemdaro.se haruwo atwitiye kwase na nyina ntamutwitiye munzu iwe arinda aba ikinyendaro.se yarakiri umukobwa uri iwabo kuburyo byita ko akojeje ababyeyi isoni reka mbabwire urebye nuko ingo zubu ziruhije abagore na abagabo aho kuba umwe babaye nka hsdui uwabasha yakwibyarira.adashatse kuko icyumuntu nicyo yibarutse abo wibarutse nibo baba abawe murekere aho rero kuko mwe mumwita umusambanyi mukamwitira umwana ikinyendaro abo mumaze gukuzamo inda nibenshi abo mumaze gucurira muri.cindom nibihumbi nagahumbi nkanswe we ukeneye kubyara uziko mushobora kugira umuntu ingumba kugahato

    Reply

Leave a Reply to John bosco Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 20 =

Previous Post

America iributsa ko hari Umunyarwanda ukekwaho Jenoside washyiriweho Miliyari 5Frw utarafatwa

Next Post

Rutsiro: Yapfiriye mu murima ku mpamvu y’amaherere asiga uruhinja rw’amezi 6

Related Posts

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuhanzi Niyo Bosco uherutse kugaragaza umukunzi we, yamwambitse impeta amusaba ko bazarushingana bakazibanira nk’umugore n’umugabo, na we arabimwemerera, mu birori...

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuhanzikazi Uwitonze Clementine wamenyekanye nka Tonzi, yashyize hanze Album ye ya 10 ibintu bitarakorwa n’undi muhanzi ku giti cye mu...

Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa

Amakuru agezweho ku bahanzikazi nyarwanda Ariel Wayz na Babo baherutse gutabwa muri yombi

by radiotv10
18/09/2025
0

Abahanzikazi Ariel Wayz na Babo banafitanye indirimbo bakoranye, baherutse gutabwa muri yombi ubwo bapimwaga bagasangwamo ibiyobyabwenge mu mubiri wabo, amakuru...

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuraperikazi Cardi B yatangaje ko atwite umwana we wa kane, ari na we wa mbere agiye kubyarana n’umukunzi we, umukinnyi...

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

by radiotv10
17/09/2025
0

Umwongerezakazi Ruby Bhogal wamamaye mu kiganiro kizwi nka Bake Off cyo mu Bwongereza, yahishuye ko yakoranye ubukwe na James Stewart,...

IZIHERUKA

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro
MU RWANDA

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

by radiotv10
19/09/2025
0

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

19/09/2025
Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

19/09/2025
Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

19/09/2025
Are weddings still based on love or financial show-off?

Are weddings still based on love or financial show-off?

19/09/2025
BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

19/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rutsiro: Yapfiriye mu murima ku mpamvu y’amaherere asiga uruhinja rw’amezi 6

Rutsiro: Yapfiriye mu murima ku mpamvu y’amaherere asiga uruhinja rw’amezi 6

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.