America iributsa ko hari Umunyarwanda ukekwaho Jenoside washyiriweho Miliyari 5Frw utarafatwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leta Zunze Ubumwe za America zongeye kwibutsa ko hagishakishwa Umunyarwanda Kayishema Fulgance ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda, washyiriweho miliyoni 5 USD (Miliyari 5 Frw) ku muntu uzatanga amakuru y’aho ari.

Fulgence Kayishema ni umwe mu Banyarwanda bashyiriweho agahigo ka miliyoni 5 USD ku muntu watanga amakuru yatuma bafatwa, bakagezwa imbere y’ubutabera bakabazwa uruhare bakekwaho kugira muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Izindi Nkuru

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe gukurikirana ifatwa ry’abantu baba bashakishwa kubera ibyaha by’intambara, War Crimes Rewards Program, kibukije ko uyu Fulgence agishakishwa.

Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter twifashishije mu kwandika inkuru nka RADIOTV10, iki kigo cyagize kiti “Jenoside yakozwe mu Rwanda [inyito ya nyayo ni Jenoside Yakorewe Abatutsi] imaze imyaka 28 ibaye, kandi bamwe mu bayigizemo uruhare barakidegembya.”

Ubutumwa bw’iki Kigo buherekejwe n’ifoto iriho uyu Fulgence Kayishema inibutsa ko uzatanga amakuru azagororerwa agahabwa miliyoni 5 USD, bukomeza bugira buti “Tanga amakuru yafasha kumuta muri yombi ubundi wishyurwe.”

Kayishema Fulgence yari ku rutonde rumwe na Felicien Kabuga, Protais Mpiranya, Augustin Bizima, Ladislas Ntaganzwa, Aloys Ndimbari na Pheneas Munyarugarama.

Muri aba, bamwe barafashwe abandi byemejwe ko bapfuye, nka Kabuga Felicien wafatiwe mu Bufaransa ubu uri kuburanishwa n’Urukiko rw’i La Haye, ukekwaho kuba ari we nyambere mu gucura umugambi wa Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse no kuyitera inkunga.

Mu bafashwe kandi, hari Ladislas Ntaganzwa wanoherejwe mu Rwanda, wanahamijwe ibyaha n’Urugereko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rumukatira gufungwa burundu, ariko muri iki cyumweru yatangiye kuburana ubujurire bwe mu Rukiko rw’Ubujurire.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), rwemeje ko Protais Mpiranya na we wari muri aba bari kuri uru rutonde yapfiriye muri Zimbabwe muri 2006.

Muri uko kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka wa 2022 kandi uru rwego IRMCT rwemeje ko na Phénéas Munyarugarama na we wari kuri uru rutonde, na we yapfiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri 2002.

Abanyarwanda bari kuri uru rutonde

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru