Byemejwe ko undi Munyarwanda wakoze Jenoside washakishwaga na IRMCT amaze imyaka 20 yarapfuye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyarwanda Phénéas Munyarugarama wari mu bashakishwa na IRMCT kubera uruhare yakekwagaho kugira muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, byemejwe ko yapfiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri 2002.

Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), byemeje ko uyu mugabo wari umwe mu bagombaga kuburanishwa n’uru rwego, yapfuye tariki 28 Gashyantare 2002 aguye ahitwa Kankwala mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yazize urupfu rusanzwe.

Izindi Nkuru

Bikubiye mu itangazo ryasohowe na IRMCT kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022 nyuma y’iminsi micye uru rwego rutangaje ko na Protais Mpiranya na we washakishwaga n’uru rwego, yapfuye muri 2006 aguye i Harare muri Zimbabwe.

Umushinjacyaha Mukuru w’uru rwego, Serge Brammertz yatangaje ko gutangaza iby’urupfu rwa Phénéas Munyarugarama, bigamije kumenyesha abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi ko urubanza rwe rwashyinguwe.

Yavuze ko mu myaka ine ishize hari ibirego bine byahagaritswe ubu uru rwego rukaba rusigaranye mu nshingano zarwo abantu bane by’umwihariko ubu uhanzwe amaso akaba ari Fulgence Kayishema wigeze kuba muri Afurika y’Epfo.

Phénéas Munyarugarama yahoze mu gisirikare [FAR] cya Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside Yakorewe Abatutsi, akaba yarashyiriweho impapuro zimuta muri yombi na ICTR muri 2002 aho yari akurikiranyweho ibyaha yakoze ubwo yari umuyobozi w’ikigo cya Gisirikare cya Gako muri Bugesera muri Perefegitura ya Kigali Ngari.

Yari akurikiranyweho ibyaha umunani birimo Jenoside, gukora Jenoside nka gatozi ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Bimwe mu bikorwa yakekwagaho birimo kuba ubwe yaragiye mu bitero byishe Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya za Ntarama na Bugesera ndetse n’ibikorwa byo gufata ku ngufu Abatutsikazi.

Muri Kamena 1994, Munyarugarama n’umuryango we bahungiye mu cyahoze ari Zaire, nyuma aza no kujya mu mitwe y’abahoze muri FAR bariho bongera kwisuganya ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda irimo FDLR.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru