Monday, May 19, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Byemejwe ko undi Munyarwanda wakoze Jenoside washakishwaga na IRMCT amaze imyaka 20 yarapfuye

radiotv10by radiotv10
18/05/2022
in Uncategorized
0
Byemejwe ko undi Munyarwanda wakoze Jenoside washakishwaga na IRMCT amaze imyaka 20 yarapfuye
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwanda Phénéas Munyarugarama wari mu bashakishwa na IRMCT kubera uruhare yakekwagaho kugira muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, byemejwe ko yapfiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri 2002.

Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), byemeje ko uyu mugabo wari umwe mu bagombaga kuburanishwa n’uru rwego, yapfuye tariki 28 Gashyantare 2002 aguye ahitwa Kankwala mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yazize urupfu rusanzwe.

Bikubiye mu itangazo ryasohowe na IRMCT kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022 nyuma y’iminsi micye uru rwego rutangaje ko na Protais Mpiranya na we washakishwaga n’uru rwego, yapfuye muri 2006 aguye i Harare muri Zimbabwe.

Umushinjacyaha Mukuru w’uru rwego, Serge Brammertz yatangaje ko gutangaza iby’urupfu rwa Phénéas Munyarugarama, bigamije kumenyesha abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi ko urubanza rwe rwashyinguwe.

Yavuze ko mu myaka ine ishize hari ibirego bine byahagaritswe ubu uru rwego rukaba rusigaranye mu nshingano zarwo abantu bane by’umwihariko ubu uhanzwe amaso akaba ari Fulgence Kayishema wigeze kuba muri Afurika y’Epfo.

Phénéas Munyarugarama yahoze mu gisirikare [FAR] cya Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside Yakorewe Abatutsi, akaba yarashyiriweho impapuro zimuta muri yombi na ICTR muri 2002 aho yari akurikiranyweho ibyaha yakoze ubwo yari umuyobozi w’ikigo cya Gisirikare cya Gako muri Bugesera muri Perefegitura ya Kigali Ngari.

Yari akurikiranyweho ibyaha umunani birimo Jenoside, gukora Jenoside nka gatozi ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Bimwe mu bikorwa yakekwagaho birimo kuba ubwe yaragiye mu bitero byishe Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya za Ntarama na Bugesera ndetse n’ibikorwa byo gufata ku ngufu Abatutsikazi.

Muri Kamena 1994, Munyarugarama n’umuryango we bahungiye mu cyahoze ari Zaire, nyuma aza no kujya mu mitwe y’abahoze muri FAR bariho bongera kwisuganya ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda irimo FDLR.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + four =

Previous Post

Izamuka ry’ibiciro ntabwo twarihagarika nka Guverinoma ariko tugerageza kugabanya umuzigo byatera ku bahaha- Ngirente

Next Post

Ntabwo twavuze ko agapfukamunwa kavuyeho ntitwifuzaga ko kanavaho- PM Ngirente

Related Posts

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

by radiotv10
20/03/2025
0

Comité National du Kivu (CNKI): CNKI was a colonial-era organization created by the Belgians to manage resources and economic activities...

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

by radiotv10
04/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko ibyatangajwe n’iya Canada mu itangazo ry’ingamba yafatiye u Rwanda ku birebana n’ibibazo biri mu burasirazuba...

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

by radiotv10
31/01/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Afurika, Ronald Lamola bagiranye ikiganiro kuri telefone,...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Perezida Kagame yasuye imurika ry’ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro zigezweho
MU RWANDA

AMAFOTO: Perezida Kagame yasuye imurika ry’ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro zigezweho

by radiotv10
19/05/2025
0

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

19/05/2025
Perezida Kagame yagaragaje inenge yabayeho mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muri Afurika

Perezida Kagame yagaragaje inenge yabayeho mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muri Afurika

19/05/2025
Igisubizo Polisi y’u Rwanda yahaye uwavuze ko yifuza kuzaha Umupolisi amafaranga yo kugura agafanta

Igisubizo Polisi y’u Rwanda yahaye uwavuze ko yifuza kuzaha Umupolisi amafaranga yo kugura agafanta

19/05/2025
Icyo abaganga bavuga kuri Kanseri yo hejuru yasanganywe Joe Biden wayoboye America

Icyo abaganga bavuga kuri Kanseri yo hejuru yasanganywe Joe Biden wayoboye America

19/05/2025
U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda babaga muri Congo bahita barenga 1.000 baje mu minsi itatu

U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda babaga muri Congo bahita barenga 1.000 baje mu minsi itatu

19/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ntabwo twavuze ko agapfukamunwa kavuyeho ntitwifuzaga ko kanavaho- PM Ngirente

Ntabwo twavuze ko agapfukamunwa kavuyeho ntitwifuzaga ko kanavaho- PM Ngirente

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

AMAFOTO: Perezida Kagame yasuye imurika ry’ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro zigezweho

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Perezida Kagame yagaragaje inenge yabayeho mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.