Ntabwo twavuze ko agapfukamunwa kavuyeho ntitwifuzaga ko kanavaho- PM Ngirente

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente avuga ko nubwo Guverinoma yemeje ko kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko ariko itifuza ko abantu bareka kukambara kuko icyorezo cya COVID-19 kigihari.

Inama y’Abaminisitiri yateranye mu cyumweru gishize tariki 13 Gicurasi 2022, yafatimwe ibyemezo binyuranye birimo n’ibirebana n’ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Izindi Nkuru

Izi ngamba nshya zigira ziti Ntibikiri itegeko kwambara agapfukamunwa. Icyakora, abantu barashishikarizwa kwambara agapfukamunwa igihe bari ahantu hafunganye kandi hahuriye abantu benshi. Abaturage barakangurirwa kandi gukomeza kwipimisha kenshi no kubagiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.”

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagarutse kuri iki cyemezo, avuga ko nubwo kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko ariko bitavuze ko icyorezo cya COVID-19 cyarangiye.

Yagize ati “Ntabwo twavuze ko agapfukamunwa, nta nubwo dushaka ko agapfukamunwa kavaho. Twaravuze ngo agapfukamunwa kakiri itegeko.”

Dr Ngirente wavuze ko ubusanzwe izi ngamba zo kwirinda COVID-19 zigira abo zibangamira ariko iyo habonetse agahenge, abantu bashobora kudohorerwa bakaba baruhuka.

Ati “Iyo habonetse agahenge, turareka Abanyarwanda bakanezererwa kuko ni yo baba baremeye kwizirika umukanda.”

Yavuze ko umuntu ugenda mu muhanda ashobora kugenda atambaye agapfukamunwa kandi akaba atabihanirwa, ariko icyorezo cya COVID-19 igihari ndetse abantu bakwiye gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda.

Yavuze ko no mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri bashyizemo ingingo yo gushishikariza abantu bari mu ruhame gukomeza kujya Bambara udupfukamunwa.

Ati “Ntabwo twavuze ngo udupfukamunwa tuvuyeho, twaravuze tuti ‘uri free ntabwo uzahura n’Umupolisi ngo ayikubaze cyangwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.”

Dr Ngirente yavuze ko bitewe n’uburyo Abaturarwanda bamaze gusobanukirwa n’ingamba zo kwirinda iki cyorezo, na bwo ubwabo bazajya bibwiriza kwambara agapfukamunwa mu gihe bagiye aho gakenewe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru